Amakuru

Rwanda: Kuvangura imyanda neza ni kimwe mu byagabanya iteza akaga, n’ingaruka ababikoramo bahura nazo

Haracyagaragara icyuho mu kuvangura imyanda ibora, itabora n’iteza akaga, aho mu ngo, muri restora, hoteli, mu bitaro, mu nganda, usanga batari basobanukirwa kuyivangura uko bikwiye, kandi iyo bidakozwe neza bibangamira ibidukikije ndetse n’ikiremwamuntu, ibi ubibona neza iyo usuye ahakusanyirizwa imyanda cyangwa  uganiriye na bamwe mu bakora akazi ko gutwara no kuvangura imyanda bakayibyazamo ibikoresho bitandukanye.

Buregeya Paulin,n’impuguke mu bidukikije akaba n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije n’iterambere (COPED) agaragaza ko kutamenya kuvangura imyanda iteza akaga ari ikibazo, kubera kudasobanukirwa hari aho usanga abatwara imyanda babwirwa nabi aho bagiye kuyifata bavuga ko ari bo bahembwa bityo ari bo bagomba kuyivangurira.

Yagize ati ‘‘ntiturabona uruganda rw’imyanda, imyanda ikwiriye gushyirwa muri gahunda y’ibyihutirwa (priorité), abantu bakigishwa uko babikora, uko bacunga imyanda, bikavugwa, bakamenya kuvangura ibora, itabora n’iteza akaga’’ bityo bakamenya n’uko yababyarira inyungu.

Akomeza agaragaza ko mu bitaro ari  hamwe usanga hatungwa agatoki hashobora kuva imyanda iteza akaga nk’ishinge, ibikoresho bikoreshwa kwa muganga, imiti yataye igihe, ibiryo byasigaye bishobora guteza umurwayi, Mu  inganda zikora amarangi aho ashobora kuvamo imyanda iteza akaga (Produit chimique), havamo za aside,

Yagize ati ‘‘bikuguyeho washya’’. Ibyo bikoresho biteza akaga bigomba gutwikwa hanyuma ivu rigatabwa ahakorewe beton kugira ngo bidateza akaga, Imyanda iteza akaga uyisanga kandi muri za biro aho usanga hari amatara y’amashanyarazi yangiritse abikwa ahantu, mudasobwa zitagikoreshwa, bateri zibitse ahantu, ibirahuri byamenetse rimwe na rimwe ugasanga bishobora gukomeretsa abashinzwe kujyana imyanda.bityo rero buri wese agomba kugira uruhare mu kubikumira ndetse no kugira uburyo buhamye bwo kuvangura imyanda.

Usanga kandi ibikoresho nka za pampex zambikwa abana kimwe n’ibindi bikoresho bakunze gukoresha mu mazu y’imyidagaduro, harimo imyanda iteza akaga bigatuma umuntu n’ibidukikije bigira ingaruka ku ndwara z’ubuhumekero, bigatuma ikirere gihumana kubera ubujiji no kutamenya.

Bamwe mu bakozi bakora umurimo wo gutunganya imyanda umunsi ku wundi bagaragaza ko bahura n’imbogamizi zo kwangirikira muri ako kazi ko gutunganya imyanda kuko usanga imyanda iva mu ngo ivangavanze ku buryo bunateza n’akaga.

Iradukunda Jonas, akora akazi ko kwakira no kuvangura imyanda ku kimoteri cy’Akarere ka Kamonyi giherereye mu Murenge wa Runda, agaragaza ko bagorwa no gusanga ibi bangiza mu nyanda izanwa n’imodoka.

Yagize ati “harimo za serenge ziba zakoreshejwe kwa muganga, iyo zije hano zishobora kujomba abakozi, haba harimo n’ibicupa bishobora kubatema, ikindi n’uko umuntu ashobora kuba yabihumeka bikazamugiraho ingaruka mu gihe kiza, izo zose n’ingorane duhuriramo nazo cyane ko bishobora no kwangiza ubuzima bw’abantu babikoramo.”

Akomeza agaragaza ko batakaza igihe kinini batunganya ifumbire y’imborera ariko bayigeza muri laboratwari zipima ubuziranenge bagasanga harimo ikinyabutabira gituma iyo fumbire itakaza ubuziranenge(Heavy Metals).

Iradukunda Jonas,umukozi utunganya imyanda mu kimoteri giherereye mu Karere ka Kamonyi.

Yagize ati “ifumbire dutunganya ubuziranenge bwayo nayo buba ari ikibazo kubera imyanda myinshi iba yaraje ivangavanze, turayikora wajya gupimisha ugasanga hajemo ibituma ituzuza ubuziranenge (Heavy Metals)”bityo ugasanga igihe umaze uyitunganya cyose cyapfuye ubusa dore ko bitwara amezi arenga atandatu.

Akomeza avuga ko abaturage baramutse bavanguye neza imyanda iwabo mu ngo iki kibazo cya cyemuka, bityo n’ingaruka bagerwaho nazo zagabanyuka.

Abakozi bavangura imyanda aho ikusanyirizwa

Muri gahunda yo kurengera ibidukikije no kwita ku myanda Leta yihaye gahunda  ko mu mwaka 2024, Umujyi wa Kigali kimwe n’indi mijyi iyunganira 80% ishobora kuzaba imaze gutunganywa, kunozwa cyangwa kuvugururwa (recycle) mu bijyanye no gutunganya imyanda, aho kuvangura imyanda kitazaba kikiri ikibazo, tuwaleti hari ubushobozi za mashini zo kuzividura, amazi atagiteza akaga, aho yateza akaga kubera imiyoboro yazibye.

Guhugura abantu benshi cyaba kimwe mu bisubizo

Amahugurwa ni kimwe mu bishobora kuzana impinduka no gutanga ibisubizo, aho usanga abakozi bakora ku mihanda, abantu bashinzwe gutwara imyanda no kuyivangura n’aho itunganyirizwa, abanyeshuri bize ibijyanye n’imyuga ndetse n’abandi batandukanye, bahawe amasomo no gukora imyitozo ihagije mu buryo bwo gucunga imyanda byaba kimwe mu bisubizo mu gucunga imyanda, kugira ngo umuturage asobanukirwe neza kuvangura imyanda nibwo tuzagira ubukungu buhamye.

Ifumbire itunganywa amezi atandatu

 

Basanda Ns Oswald  

 

To Top