Amakuru

Rwanda:Abakozi ba MINUBUMWE bahuguwe mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINIBUMWE) yahaye abakozi bayo amahugurwa yamaze iminsi 2 uhereye ku wa 20-22 Ukuboza 2022 yiga uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso, n’inzibutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, bahabwa n’ubundi bumenyi ku zindi Jenoside ku isi.

Ayo mahugurwa yaragamije kugira ngo ibimenyetso bitazasibangana ahubwo ayo mateka n’ibimenyetso bishobore kuzifashishwa n’abashakashatsi no kutazatuma asibangana kugeza igihe kirekire.

Stephane Audoin-Rousseau Umunyamateka ku bijyanye no kubungabunga inzibutso (Historien Memorial de la Shoah Musée, centre de documentation) inzobere mu kubungabunga amateka, ibimenyetso n’inzibutso akaba yari kumwe n’abandi Abayahudi nabo bakorewe Jenoside bafite icyicaro i Paris, bakaba baje gusangiza ubumenyi n’Abanyarwanda bakora muri MINIBUMWE, GEARG n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Rwanda.

Stephane Audoin-Rousseau mu kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘‘Gusobanukirwa ihohoterwa rusange, amategeko n’amateka-intangiriro y’ingorabahizi’’.

Yagize ati ‘‘birakwiye kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso vuba vuba, kugira ngo abantu bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamenya uburyo yashyizwe mu bikorwa binyuze mu kuyibashishikariza’’.

Stephane Audoin-Rousseau yatangajwe n’u Rwanda umuvuduko mu iterambere nyuma ya Jenoside 1994.

Stephane Audoin-Rousseau yatangajwe n’uburyo nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwagaragaje umuvuduko mu iterambere.

Abajijwe impamvu ituma Jenoside ikorerwa hirya no hino ku isi, yashubije itangazamakuru agira ati ‘‘impamvu ziratandukanye zitera Jenoside ku isi, kuko buri Jenoside iba ifite umwihariko wayo, hari Jenoside iba ishingiye ku idini, hari iba ishingiye ku karere n’ubwoko, izo Jenoside ziba zishingiye gutsembaho igice kimwe cy’abaturage cyangwa bose’’.

Dr Bizimana Jean Damascène Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINIBUMWE) yavuze ko iyo nama igamije guha ubumenyi abakozi ba MINUBUMWE, IBUKA n’abandi bafite aho bahuriye no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ‘‘Ubumenyi ni kintu gihoraho, kubaka amahoro, bizafasha abashakashatsi, uburyo (Methodologie) kubungabunga inyandiko Gacaca, uwo mushinga uzamara imyaka 3 ni kubafatanye n’Abayahudi, bizadufasha kubika impapuro igihe kirekire’’.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINIBUMWE) yavuze ko mu gihe bazaba bamaze guhugurwa bihagije no gusobanukirwa uburyo bwo kubungabunga ndetse no gucunga inyandiko n’ubuhamya mu gihe cya Gacaca, bizabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga,kuri za website, nanone bifashe abakozi mu buryo bw’ubumenyi.

Abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatusi mu 1994 bagenda basaza bitewe n’izabukuru bagezemo, kimwe n’abarinzi b’igihango, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda yavuze ko kuri ubu bafite ubuhamya 1000 bubitse haba mu majwi n’amashusho, mu bitabo, film ndetse no kuri youtube.

Yagize ati ‘‘Abayahudi bafite icyicaro i Paris baratanga ubumenyi na tekiniki zo kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994’’.

Nanone yavuze ko abashakashatsi bazifashisha ibimenyetso bizaba byabitswe mu buryo burambye, mu buryo abapfobya n’abahakana Jenoside badashobora kugira icyo baheraho, kubera ko ibyo bimenyetso, inzibutso zibashe kubungabungwa mu buryo burambye. Inzibutso ziherereye mu turere na zo zizabungabungwa neza mu buryo burambye.

Inzibutso 100 mu Rwanda zizabungabungwa mu buryo burambye kandi zimare igihe kirekire.

Hari abashakashatsi bagiye bashakisha impamvu abantu bahitamo kwica no kurimbura abandi hirya no hino ku isi harimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batangazwa n’igituma abantu bahitamo gukora Jenoside bakica abana n’abagore bagamije kubamaraho.

Pieter N. Drost, yanditse igitabo gifite umutwe ugira uti ‘‘Icyaha cya Leta 1959’’, yavuze ko Jenoside bisobanura ‘‘kurimbura nkana abantu nkana, kubera ko bagize umuryango uwo ari wo wose ”.Jacques Semelin, mu 2005, yavuze ko ubwicanyi ari ” ubundi buryo bukunze guhurizwa hamwe gusenya imbonezamubano w’abantu batari abarwanyi’’.

Itegeko mpuzamahanga ryashyizwe mu 1946, rigaragaza ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ikibabaje ni uko bavuga ‘‘umugambi’’ ariko Leta ntikunze kugaragara.

Ibibera muri Ukraine, ni ubwicanyi ruharwa kuva mu murwa umwe ujya mu wundi, ibyo ni kimwe mu bibera mu Burasirazuba bwa Kongo (RDC).

Abahinde, mu kinyejana cya 20 bagizwe imbata, bakorewe ibyaha bya Jenoside. Muri Kamboje, habayeho igikorwa cy’ubwicanyi mu 1979.

Ku wa 9 Ukuboza 1948, hafashwe ingamba ku ibyaha bya Jenoside, umwanzuro ufatwa mu 1998 mu gikorwa cyo gushinga Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), kwica abagize itsinda byangiza abandi.

Ubwicanyi, icyaha cy’intambara, gutsemba, kuba imbata, kwirukanwa n’ibindi bikorwa by’ikiremwamuntu, imirimo y’agahato y’abaturage b’abasivili ku butaka bwigaruriwe, gufata nabi imfungwa za gisirikare bitwaje intwaro.  Ibyo byaha bifatwa nk’ibyaha by’intambara, ibyaha bya Jenoside n’ibyaha mpuzamahanga.

Insanganyamatsiko y’inama yagiraga iti ‘‘Amahugurwa mu kubungabunga ibimenyetso kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi Jenoside ku isi’’.

Basanda Ns Oswald

To Top