Eric Habimana
Abagenzi bategera imodoka muri gare ya Ruhango n’abayikoreramo, barataka kunyagirwa n’imvura, kuko muri iyo gare bigoye kubona aho bugama, bitewe ni uko usibye no kuba nta nzu z’abagenzi bugamamo, bategereje imodoka, usanga nta ni nyubako z’ubucuruzi bashobora kugamamo mu gihe cy’imvura.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ako karere bwo buvuga ko hari umushinga wo kuyubaka ku bufatanye n’akarere ndetse n’abikorera bo muri ako karere, bitewe n’uko nubwo amafaranga akenewe ngo yubakwe yose ataraboneka .
Gare y’Akarere ka Ruhango iherereye mu mujyi wa Ruhango, iyo uyitegereje ubona ko izitiye neza, Nyamara ariko usanga ntaho abagenzi bategereje imodoka bashobora kwikinga mu gihe cy’imvura cyangwa se igihe izuba ryabaye ryinshi, ari naho bamwe mu bamotari n’abandi bakunze kuba bari muri iyo gare baheraho bavuga ko kuba nta nyubako ziri muri iyo gare, zakwifashishwa bugamamo igihe imvura iguye, usanga ari ikibazo gikomeye kubakoresha iyo gare.
Bati “iyo urebye hirya no hino muri gare zitandukanye ubonako hari aho abagenzi bateganyirijwe kwicara hasakaye, hamwe udashobora kunyagirwa cyangwa ngo izuba ribe ryakwica, ikindi zirimo n’amazu y’ubucuruzi atandukanye k’uburyo wayugamamo, hari nahagiye hari ibiro by’ayo mamodoka atwara abagenzi, ku buryo naho wakugamamo, ariko se nk’iyo gare yacu ya Ruhango wavuga ko ibyo byose birihe ni ku gasozi, mbese n’inkuko wakwicara ku muhanda ukayihategerereza, ni badufashe tubone aho twazajya twugama byibuze pe”.
Mu gihe bifuza ko iyo gare yagira inyubako abagenzi kimwe n’abandi bakwifashisha bugama mu gihe cy’imvura, Habarurema Valens Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko hari gahunda yo gukemura icyo kibazo, bafatanyije n’abikorera na cyane ko hari ubushobozi bumaze gukusanywa n’ubwo ubukenewe butaraboneka.
Iyo nyubako ya gare ya Ruhango biteganijwe ko izaba yatangiye kubakwa mu mwaka utaha, kuko muri uyu mwaka ho ngo ntibyashoboka, kuko bitateganijwe mu ngengo w’ingengo y’imari y’uyu mwaka, gusa ariko nubwo ubuyobozi buvuga ibyo, si ubwa mbere icyo kibazo cy’iyi gare idasakaye kigarutse mu itangazamakuru, kuko nk’umwaka ushize wa 2019 nabwo abaturage bari bitabaje itangazamakuru, nabwo bagaragaza kubangamirwa biturutse kuri iyi gare idasakaye.