Ubukungu

Ruhango :Abaturage bagaragaje ibyifuzo ku byiciro bishya by’ubudehe

Eric Habimana

Abaturage bo mu Kagari ka Rutabo Umurenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bafite impungenge ko amakuru batanga hagamijwe kubashyira mu byiciro by’ubudehe bivuguruye, ashobora kuzahindurwa n’inzego z’ibanze, ugasanga babaze nk’abafite ubutaka kandi barabuhaye ho abana babo iminani cyangwa bakaba barabugurishije.

Ubwo hatangizwaga Igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, abo baturage basobanuriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens uko ibyo byiciro bishya by’ubudehe biteye, ni uko bazagenda babishyirwamo hagendewe ku makuru batanze mu masibo babarizwamo.

Aba baturage bo bagaragaza ko bo bafite impungenge z’uko n’ubwo basobanuriwe ko ntawuzashyirwa mu kiciro cy’ubudehe kinyuranye n’amakuru ye yatangiwe ku rwego rw’isibo abarizwamo, ko bashobora kuzatanga amakuru y’ukuri nyuma akaba yahindurwa n’abayobozi, nkuko byagiye bikorwa muri ibyo byiciro by’ubudehe birangiye, cyangwa bakaba bashyirwa mu byiciro by’ubudehe birimo abafite ubutaka, kuko bukibanditseho ku byangombwa kandi barabutanzemo iminani y’abana babo cyangwa bwaragurishijwe.

Bati“ hari amakuru twagiye dutanga tugendeye ku mibereho yacu ya buri munsi, kuko ni twe tuba twiyizi kurusha abandi bantu bashobora kuba bavuga ibyacu batabizi, dufite impungenge ko nubwo bazajya badushyira mu byiciro bakurikije ibyo twababwiye, ko abayobozi bashobora kuzabihindura ugasanga uri mu kiciro gitandukanye n’amakuru yawe, kuko no muri bino dusoje byagiye bibaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens ahumuriza aba baturage kuri izo mpungenge bafite, aho avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kubaho amakosa nkayagaragaye mu isohoka ry’ibyiciro by’ubudehe birangiye, buri muturage wese akwiye gutanga amakuru ya nyayo y’imibereho ye n’ubutunzi afite kuko ari yo azakurikizwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) gitangaza ko mu gukusanya amakuru yo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, ibyiciro byavuye kuri bine nkuko byari mbere bikaba ari 5. Ndetse ko ikigamijwe ari ukugira ngo ibyo byiciro bijye bifasha Leta mu gukora igenamigambi rigamije kuzamura iterambere muri rusange ry’abatuye mu karere runaka kagaragayeho ko abagatuye bakiri hasi, ibitandukanye ni uko mbere wasangaga umuturage ku giti cye hari serivisi runaka yahabwaga na Leta cyangwa ntazihabwe bitewe n’icyiciro cy’ubudehe yabaga arimo.

 

 

To Top