Umuco

Rév. Pasiteri Makombe David yatabarutse afite imyaka 97 bamuvuga ibigwi

Rév. Pasteur Makombe David umushumba w’Itorero rya CEPAC/Minembwe muri Kongo Kinshasa, yasize amateka adashobora kuzibagirana mu karere k’imisozi miremire y’Imulenge (Hauts Plateaux de Mulenge) aho ku migabane y’isi bamwibutse basubira mu bigwi bye, uko yakoranye umurava umurimo w’Imana.

Abo yabyaje ubutumwa bwiza baturutse hirya no hino kugira ngo bamwunamire bwa nyuma, mu rusengero rwa ADEPR/Remera mu Mujyi wa Kigali, bibera icyarimwe n’abandi bamwibutse bwa nyuma ni mu Mujyi wa Bukavu, uwo mugabo watabarutse afite imyaka 97.

Yagize uruhare rufatika mu kwimika abashumba, kubyara amatorero mu bice bitandukanye, amwe mu masantere bakoranye hari nka santere Bijojwe, Bijombo, Kabara, Minembwe, abo yabwirije bakira ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristu n’abakristu ni benshi.

Uwo mukozi w’Imana Rév. Pasteur Makombe Ndayumviye David yavutse ku wa 01/01/1924 yitaba Imana ku wa 22/03/2021 mu buzima bwe yaranzwe no kuvugisha ukuri, kubahiriza igihe kudahemuka n’umurava mu murimo akora, yarageragejwe ariko ntiyasubira inyuma kugeza ashaje, yagiraga ubwenge buhanitse, akamenye no gutanga inama, yaranzwe no gukunda igihugu n’ibikorwa by’iterambere.

Mu bibazo yagiye ahura nabyo mu gukorera Imana ni kugenda n’amaguru, gukorera  mu gihe cy’intambara zitandukanye, kwihanganira ibibazo ku bayobozi batabifurizaga gutera imbere, gukora nta gihembo (umushahara) yitabye Imana akiri doyen wa CEPAC mu misozi miremire y’Imulenge.

Ibindi bibazo yagiye ahura na byo mu mwaka wa 1967 ni uko yigeze gukora urugendo avuye mu Minembwe ajya gutanga raporo Uvira, ageze ku ruzi rwa Kanyamabenge asanga rwuzuye arara hakurya yarwo bukeye agize ngo yambuke anyuze ku ibuye mu mugezi aranyerera agwamo, imyenda n’igikapu bihinduka amazi ariko akomeza urugendo.

Rév.Pasiteri Makombe David mu nzitizi yagiye ahura na zo mu murimo w’Imana ni uko abazungu b’aba misiyoneri bigeze kuzana cashets kugira ngo bazihe ama santere ariko abo bakoranaga hejuru bashaka kudatanga amakuru, amaze kubimenya yagenze n’amaguru ijoro ryose kuva Minembwe kugera Uvira, abari bari mu inama bamubonye bagwa mu kantu, na we bahita bamuha cashets arayitahana.

Mu mwaka wa 1968-1969, mu gihe yabonaga ako gace gakeneye amashuri mu Minembwe yagiye kuyasaba i Bukavu , icyo gihe bamuha ushinzwe amashuri, barazana agiye gutanga amashuri mu Minembwe, bageze Uvira abantu bashaka kubiburizamo ariko arabiharanira ishuri riraboneka.

Mu Igaryi, mu mwaka wa 1965, Rév. Pasiteri Makombe David afatanyije na Rév. Eliya Byondo, ni bo bagiye gusaba abamisiyoneri gutangiza Itorero rya CEPZA ari yo CEPAC y’ubu, abo ni bo bazanye iryo Torero mu misozi miremire y’Imulenge kandi ryarimo amoko yose yaratuye ako karere.

Rév. Pasiteri yagize uruhare mu itangwa rya Paruwasi Catholique Materdei yo mu Minembwe afatikanyije na Pasiteri Bujanja, Pasiteri Murondanyi bafatikanyije na Byabagabo we wari uyoboye Gatolika icyo gihe, bagiye i Fizi basangayo umu padiri w’umuzungu abibafashamo kugeza ubwo paruwasi bayihawe, na n’ubu bakaba bafite ibikorwa bigaragara by’iterambere rifite abatuye muri ako karere nta kurobanura.

Amwe mu mashuri yahawe Itorero CEPAC/Minembwe bigizwemo uruhare na Rév. Pasiteri Makombe David, hari amashuri ya Runundu, Muriza, Gahwera, Rutigita, Gakenke naho ibitaro hari Rugezi, Gahwera, Rutigita na Muriza.

Amatorero yitwa ama santere yubatse afatanyije n’abagenzi be, hari Runundu, Muliza, Muzinda, Rukombe, Runundu iza kubyara Rutigita, Milimba, Kalingi na Kabingo, Muliza yaje kubyara Gakenke na Rugezi, Muzinda iza kubyara Gahwera  na Kivogerwa ni mu gihe Rukombe yaje kubyara Bikuba.

Mu mwaka wa 2007 yakoreye urugendo muri Israel, amatorero yabyaye ni 15, aba pasiteri asize ni 92 n’aba diyakoni 284.

Abana bamukomokaho ni 148, harimo abana be 15, abuzukuru 58, abuzukuruza 74 n’ubuvivi 1, yashakanye na Nakere Sarah babyarana abana 12 amaze gutabaruka mu 2000 yaje gushakana na Nyiramugisha babyarana abana 3.

Rév. Pasteur Makombe Ndayumviye David yatabarutse ageze mu zabukuru, abana be n’abuzukuru bamusabye ko yajya kwivuriza muri Amerika arabyanga avuga ko yasezeranye n’Imana kuzarangiza urugendo rwe mu Minembwe aho yakoreye umurimo w’Imana, avuga ko yazanashyingurwa i ruhande rw’Imfura ye yamusimbuye mu mirimo ye.

Mu gihe kitarenze ukwezi asubiyeyo mu Minembwe  ni bwo yatabarutse ari kumwe n’abakristu, abashumba yabyaje ubutumwa, bamushyingura mu cyubahiro akwiriye, aherekezwa abana n’abuzukuru be bavuye mu bihugu bitandukanye hamwe n’abakristu n’inshuti bakoranye umurimo w’Imana.

 

 Basanda Ns Oswald

To Top