Umuco

RDC-Uvira: Urubyiruko rwariye inyama y’umuntu nyuma yo kumwica no kumutwika

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bikorera Uvira muri Sud Kivu bivuga ko Urukiko rw’ikirenga rw’Agisirikari (Haute Court militaire) rwakatiye Major Katembo Jean Pierre gufungwa burundu, kandi ahanagurwa kuri liste y’Ingabo za FARDC bitewe no kwica umunyamategeko Me. Rodrigue Haramba Rutabesha.

Uwo yasohotse mu inzu iwe ku Kimanga yumvise urusaku hagati y’uwo musirikari Maj Katembo n’indaya, ashaka kugira ngo ahoshye urusaku rwari muri uwo mudugudu yaratuyemo, abashinzwe umutekano bafashe uwo munyamategeko hamwe n’uwo musirikari babajyana mu camp y’agisirikari.

Bukeye bwaho Me. Rodrigue, indaya yigeze gutongana na Maj. Katembo, bajyanywe kubazwa mu camp ya gisirikari kuri Mulongwe i Uvira, nyuma gato bahise barekura uwo musirikari agana kuri Hoteli, aho yahise afata imbunda ye asubira aho mu camp ya gisirikari, ahita arasa wa munyamategeko amasasu 6 arapfa.

Insoresore ku munsi ukurikiraho, bahise bagana kuri icyo kigo cya Gisirikari baragitwika, batwara imbunda 6, ariko inzego za gisivile zahise zisubiza izo ntwaro inzego za gisirikari ari yo FARDC.

Umuntu ushinzwe ivunjisha ry’amafaranga Shika Mutumoyi yamaze na we kwicwa kimwe na Me. Rodrigue

Urukiko rukuru rwa Gisirikari rwa Bukavu, rwamanuwe no kureba ibyabaye hanyuma bazana uwo musirikari, hari n’abaturage aho icyaha cyabereye ku Kimanga hanyuma rukatira uwo musirikari igifungo cya burundu, bamukura no ku ingabo za Kongo Kinshasa.

Umuryango wasizwe na Me. Rodrigue Haramba Rutabesha, Urukiko rw’ikirenga rw’Agisirikari (Haute Court militaire) rwategetse ko rugomba guhabwa indishyi z’akababaro ingana na 800, 000 $ ndetse rutegeka ko umuvandimwe wa Me. Rodrigue guhabwa ibihumbi 200 000$ akazayabona mu mafaranga y’amakongomani.

Bitewe n’ubwo burakari nanone abasore batwitse umuntu izuba riba ku manywa y’ihangu aho bita Kabindula, aho umuntu ushinzwe ivunjisha ry’amafaranga witwa Shika Mutumoyi yaramaze na we kwicwa kimwe na Me. Rodrigue, bahita bafata ukekwaho kwica uwo muntu bahita bamutwika inyama ze barazirya ku mugaragaro, aho bamwe banenze icyo gikorwa cyo kurya inyama z’umuntu.

Inzego za gisivile zahise zisubiza izo ntwaro inzego za gisirikari ari yo FARDC.

Izo nsoresore, zahise zifunga umuhanda ugana ku mugezi wa Karimabenge, bongera gufunga inzira igana ku biro by’abinjira n’abasohoka (DGM) basaba ko babazanira n’umusirikari wishe Me. Rodrigue, kuko ngo batanyuzwe na mba n’imikirize y’urwo rukiko rukuru rwa gisirikari, batera akamo bavuga ko badashaka abasirikari bahora babica.

Muri icyo gihugu si ubwa mbere ibikorwa by’ubunyamaswa bukorwa izuba riva, aho kwica umuntu no kumwotsa no kumurya byamaze kuba umuco mubi.

Ubwanditsi

To Top