Umuco

RDC: Aimé Ngoy Mukena Minisitiri w’Ingabo yatanze Komini Minembwe ku mugaragaro

 

Ku wa 28 Nzeri 2020 ni bwo Mukiza Gadi Nzabinesha yahawe inshingano nshya nk’umuyobozi wa Komini Minembwe, Intara y’Amejyepfo, yahawe izo nshingano n’itsinda ry’abayobozi bakuru baje baturutse i Kinshasa barimo Aimé Ngoy Mukena Minisitiri w’Ingabo n’Abavuye ku Rugerero (Ministre de la défense nationale et des anciens combattants) ari na we uyoboye itsinda hamwe na  Azarias Ruberwa Minisitiri Ushinzwe kwegereza inzego z’ibanze ubuyobozi  no kuvugurura inzego (Le Ministre d’Etat, Ministre de la Décentralisation et Réformes Institutionnelles).

 

Komini ya Minembwe yatangajwe ku mugaragaro ku wa 28 Nzeri 2020, yasohotse mu igazeti ya Leta mu 2013 décret-loi n ° 013/29 du 13 juin 2013, ndetse na 2018, abayobozi b’iyo komini bashyirwaho mu 2019, ari na byo byahise biba intandaro y’urwango yo kwica Abanyamulenge,barabica, barabasenyera, babakura mu byabo, ubworozi bw’amatungo y’inka zabo ziranyagwa zirenga ibihumbi 200, kugeza ubu bakaba bakinyagwa inka zabo, bitewe n’intandaro yo guhabwa iyo Komini ya Minembwe, aho ubwoko bw’Abanyamulenge bwakorewe Jenoside uhereye mu myaka 3 ishize.

Aimé Ngoy Mukena Minisitiri w’Ingabo n’Abavuye ku Rugerero (Ministre de la défense nationale et des anciens combattants) ari na we uyoboye itsinda hamwe na Azarias Ruberwa Minisitiri Ushinzwe kwegereza inzego z’ibanze ubuyobozi no kuvugurura inzego

Muri iryo tsinda ryoherejwe n’Umukuru w’Igihugu Felix Antoine Tchisekedi Tchilombo, harimo Intumwa za Rubanda (Députes Nationaux), Umuyobozi wa Etat Major wa Rdc, Aba generaux batandukanye, abadepite ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’Abadepite ku rwego rw’Intara, abo bose boherejwe na Perezida wa Repubulika ya Kongo Kinshasa, kugira ngo batangaze kandi bayitange ku mugaragaro, kugira ngo abari bagifite ingingimira ko bidashoboka zishire burundu.

 

Bamwe mu bagize uruhare rugaragara rwo kwamagana itangwa rya Komini Minembwe baturuka mu moko atandukanye, yagize uruhare mu gusenyera Abanyamulenge uhereye mu 2017, 2018, 2019 kugeza na n’ubu 2020, na bo boherejwe n’Umukuru w’Igihugu cya RDC kugira ngo bibonere n’amaso yabo, ko ibyo bandikiye umukuru w’igihugu ndetse no gukwirakwiza urwango mu moko bakomokamo, ko Komini Minembwe itanzwe ku mugaragaro.

 

Bamwe muri abo bagiye bagira uruhare mu gukwirakwiza urwango harimo Depite Bitakwira Justin w’Umupfurero, harimo Depite Burakari, Depite Kaliba Mulanga umuyobozi wa Mai Mai, aba generali bagize uruhare mu gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge harimo Gen Muhima, Gen Tony Mwangala, Tambwe, Col Ekembe, Col Kitenge n’abandi bagiye batumwa mu Karere k’imisozi ya Mwenga, Fizi na Uvira kugira ngo bakore Jenoside yakorewe Abanyamulenge mu gihe cy’imyaka 3 ishize.

Abayobozi batandukanye baturutse i Kinshasa bahagurukijwe no gutanga Komini Minembwe

Depite Kaliba Mulanga na we woherejwe muri iryo tsinda, yandikiye ibaruwa ndende Perezida Felix Antoine Tchisekedi Tchilombo Werurwe 2019 amusaba ko iyo Komini ya Minembwe yateshwa agaciro, kuko yavugaga ko itahabwa abanyamahanga b’abashyitsi b’Abanyarwanda, ari na bwo yatangiye gushishikariza bene wabo, abapfurero, ababembe, abanyintu kwifatikanya, bakica, bagasahura, bagatwika amazu, insengero, kunyaga inka z’Abanyamulenge, bakingiwe ikibaba n’Ingabo z’Igihugu hamwe n’indi mitwe y’amahanga nka RED Tabara, kugira ngo bagere ku intego yabo byihuse.

 

Mu bagize uruhare rwo gusenyera Abanyamulenge hatabuze n’umwe ni bo boherejwe mu itsinda ryaje gutanga no gutangaza Komini ya Minembwe ku mugaragaro, harimo abayobozi uhereye ku rwego rw’igihugu n’urwo Intara y’Amajyepfo.

 

Ihurizo risigaye, haribazwa niba iryo tsinda rya Mai Mai ryashyigikiwe na Leta ya Kongo Kinshasa mu gusenyera ubwoko bumwe bw’Abanyamulenge, ari na bo bake cyane mu yandi moko bari basanzwe baturanye, bagiye kurambika intwaro hasi cyangwa ari bwo umuriro ugiye kurushaho kwaka, mu gihe abayobozi ku rwego rw’Igihugu na gisirikari boherejwe n’umukuru w’igihugu mu gutanga Komini Minembwe, andi moko bavuga ko ari iyo abanyamulenge, nubwo abayikoramo ari amoko atandukanye harimo n’abo bayirwanya ubwabo.

 

Igikorwa cyashojwe uyu munsi n’iryo tsinda, babwiye abaturage ko bashyizeho ishingwa ku mugaragaro Komini Minembwe, ko izajya ishamikiye kuri Kinshasa bitari ku Intara, mu rwego rwa Gisirikari hashyizweho biro ya Etat Major irebwa na Kinshasa bitagengwa na Region Militaire nkuko bisanzwe ahandi, biyamye Depite Kaliba kureka urwango.

Imyaka 3 ishize, kugira ngo Umunyamulenge abe akiriho muri Kongo Kinshasa mu Minembwe, ni uko abasore b’abanyamulenge birwanyeho ari bo Twirwaneho, kugeza none habayeho igikorwa cyo guhabwa Komini Minembwe ku mugaragaro.

Azarias Ruberwa Manyrwa Minisitre ushinzwe kwegereza Abaturage ubuyobozi n’ivuguruwa ry’inzego yashoje n’isengesho ry’ubumwe

Me Azarias Ruberwa Manywa yasenze isengesho ryo kwifuriza amoko atandukanye muri ako karere k’imisozi miremire, gusenyera umugozi umwe w’urukundo no kuzibukira amacakubiri, kugira ngo baturane mu mahoro n’ubwiyunge.

To Top