Uburezi

Nyamasheke :Abanyeshuri ba G .S Gitwa barasaba ko bahabwa mudasobwa

Bamwe mu banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa B barasaba ko bahabwa mudasobwa kugira ngo nabo babashe kwiga isomo ry’ikoranabuhanga mu ngiro, kuko mu kigo hari mudasobwa ebyiri gusa kandi umubare w’abanyeshuri uba urenga 20 mu ishuri, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu ikoranabuhanga by’umwihariko mu mashuri, abanyeshuri bahabwa uburyo bwo kwiga iri somo guhera mu mashuri abanza, nyamara abiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa B mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange, bavuga ko iri somo bataryiga neza kuko hari mudasobwa ebyiri gusa mu banyeshuri basaga 20, bagasaba ko bahabwa mudasobwa bakiga ikoranabunga mu ngiro, kuko ubu baryiga mu magambo gusa.

Bati“ tuba tugomba kwiga ikoranabuhanga kuko ibintu byose ubu byabaye ikoranabuhanga, gusa twe hano ku ishuri ntabwo bitworohera kuko nta buryo bwo kuryiga dufite, ntabwo ikigo cyose cyaba gifite mudasobwa ebyiri zonyine ngo twese tubashe kuzigiraho”.

Ni ibintu bahurizaho na Bizimana Jonathan Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gitwa B, aho nawe avuga ko kutagira mudasobwa atari ikibazo kubana gusa, kuko n’abarimu bibagiraho ingaruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, avuga ko hagiye kurebwa icyakorwa.

Mu gihe mu mwaka wa 2018 Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda ya ”Smart classroom”, yari ifite intego yo guhuza uburezi n’ikoranabuhanga, abiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa bavuga ko bakiga isomo ry’ikoranabuhanga mu magambo mu mwaka wa 2021.
Eric Habimana

To Top