Ubuzima

Nyamagabe: Abaturage bakwiye kurushaho  gushyira mu ngiro amabwiriza bahabwa yo kwirinda Covid-19 – Mayor Bonaventure

Ubuyobozi bw’aka karere  ka Nyamagabe burasaba abaturage gushyira mu ngiro ubutumwa n’amabwiriza bahabwa n’inzego zitandukanye, bikubiyemo uburyo bwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni nyuma y’ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Nyakanga, 2020 bwabereye mu karere ka Nyamagabe, aharemera  isoko ry’amatungo rya Rubondo, mu kagari ka Buhoro  no mu kagari ka Gasarenda mu isantere ya Gasarenda ho mu murenge wa Tare.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yasabye ko abaturage bakwiye gushyira mu ngiro ubutumwa n’amabwiriza bahabwa, arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune n’andi mabwiriza atandukanye, byose bigamije gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati” Ni ubukangurambaga turi gukora mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19,mu karere kacu biragaragara ko icyorezo cyamaze kuhagera, hari abantu bamaze kukigaragarwaho, hari n’abandi tugenda dufata ibipimo, kugira ngo harebwe niba koko haba bari abandi bacyanduye. Biryo tugomba kongera ingamba mugukangurira abaturage kwirinda.”

Uwamahoro, akomeza avuga ko icyo basaba abaturage ari ukubona ko icyorezo kibugarije kandi ko buri wese agomba kugira uruhare mu kukirwanya yirinda ndetse anarinda mu genzi we, ntibibe mu magambo gusa ahubwo bigashyirwa mu ngiro, akabona abantu bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bambara udupfukamunwa n’amazuru ,bagahana intera igihe bari ahantu bahurira n’abantu benshi n’ibindi.

Ati” icyo dusaba abaturage, ni ukubona ko icyorezo kitwugarije, kandi buri wese akagira uruhare mu kukirwanya yirinda ndetse anarinda na mugenzi we, ibyo ntibibe mu magambo gusa ahubwo bishyirwe mu ngiro. Tubone abantu bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bambara udupfukamunwa n’amazuru ,bagahana intera igihe bari ahantu bahurira abantu benshi n’ibindi.”

Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko ubu bukangurambaga bugiye kurushaho guhindura byinshi mu mibereho yabo. Bavuga ko bazarushaho gushyira mu ngiro ubutumwa bahawe barushaho kunoza isuku nk’imwe mu ngamba zo kurwanya iki cyorezo.

Nyirandikumana Devota, atuye mu murenge wa Kitabi mu kagali ka Shaba,  yari yaje kugura ihene yo korora mu isoko ry’amatungo rya Rubondo, mu kagari ka Buhoro aho ubu bukangurambaga bwabereye. Avuga ko bwamwunguye byinshi, kuba bamwibukije ko kugira isuku ari inshingano za buri wese ndetse ko yumva umuntu uwo ari we wese wabirwanya bataba bari kumwe.

Ati” Bwanyunguye ibintu bynshi,  kuba banyibukije ko kugira isuku, gukaraba n’amazi meza n’isabune ari inshingano za buri wese, numva ko n’umuntu uwo ari we wese wabirwanya tutaba turi kumwe.”

Nyirandikumana,  akomeza avuga ko kuba Covid-19 yakira byaba ari amahirwe, ariko bifuza ko bagomba no gukomeza umuco wo gukaraba n’amazi meza n’isabune, kuko bizanabarinda n’izindi ndwara zose zikomoka ku mwanda.

Mujyambere Eric, undi mubandi baturage nawe wari waje mu isoko ry’amatungo ariko aturutse mu karere Nyaruguru, mu murenge wa Ruramba akagali ka Karambi, avuga kugira isuku ari umuco mwiza ndetse ko umuntu uwo ariwe wese ufite ubwenge yagakwiye kugira umuco wo kurwanya icyorezo cya Covi-19.

Ati” Ubutumwa baduhaye ni ubutuganisha ku muco mwiza, wa mugani isuku ni yo ya mbere mu mibereho y’abanyarwanda bose, kuko iyo umuntu agize isuku bimurinda indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda, ndetse n’umuntu uwo ariwe wese ufite ubwenge yagakwiye kugira umuco wo kurwanya icyorezo cya Covi-19, bizadufasha kongera gusubira mu mirimo yacu uko byari bisanzwe.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, utugari tubiri two mu Karere ka Nyamagabe n’utundi tune two mu Karere ka Nyamasheke dushyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) nibura mu gihe k’iminsi 15.

Kugeza ubu akarere ka Nyamagabe, ni kamwe mu turere dufite uduce twasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo turimo akagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka, n’aka Ruhunga mu Murenge wa Kibirizi ubu bukangurambaga bukaba bugamije  gukangurira abaturage kurusaho gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho buri gukorwa ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), WaterAid Rwanda, akarere ka Nyamagabe na Radio Ishingiro. Bukaba buzamara igihe kingana n’amezi atatu.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

To Top