Umuco

Nyabihu: Uburenganzira bw’umugore burubahirizwa nubwo hakiri ibyo gukosorwa

Akenshi iyo abantu bavuze uburenganzira bw’abagore bumva ko ari abagore bonyine bagomba kubigiramo uruhare, nyamara ibyo ntibyagerwaho abagabo baramutse batabigizemo uruhare rugaragara.

Ibyo ni byo bamwe mu baganiriye na Millecollinesinfos baheraho bavuga ko mu Karere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Kintobo ho uburinganire bw’umugore bumaze kugera ku ntera nziza n’ubwo hakiri ibyo gukosorwa.

Abo baturage baravuga ko bashima intambwe igihugu kimaze gutera giha abagore uburenganzira bungana n’ubwo abagabo, bitewe ni uko hari imyaka myinshi bamaze badahabwa agaciro mu mirimo igiye itandukanye ifitiye igihugu akamaro, kandi nyamara nabo bakagombye kugira uruhare mu bibakorerwa, ariko kuri ubu byose byamaze kujya mu buryo kuko ubu icyo umugore adakora ni icyo we ubwe abona ko atashobora.

Bati “ Ubu se aho uburenganzira bwacu nk’abagore butubahirizwa ni he, niba umugore abasha kujya mu buyobozi,agatanga, ibitekerezo kimwe n’abagabo, mu barwanira igihugu n’abagore bari,mu rugo usanga dusigaye dufatikanya n’abagabo mu bikorwa bisanzwe byo murugo, muri Leta twahawe ijambo turatorwa natwe tukayobora, mbese uwavuga ko butubahiriza yaba hari byinshi yirengagije”

Gusa ariko kandi ni ubwo bavuga ibi bongeraho ko hakiri ibitarajya mu buryo kugira ngo bubashe kubahirizwa ijana ku rindi, mu byo bavuga bitarajya mu buryo harimo ko hakiri imirimo abagore bakora ariko badahemberwa ndetse abandi ikarenzwa amaso, imwe muri yo bavugamo kuba hakiri abagore birirwa mu ngo barera abana nyamara atari uko babuze icyo bakora ahubwo babisabwe nabo bashakanye, bagahitamo kubitaho bicaye, kuba hakiri abagore babana nabo bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko, byaba ngombwa ko batandukana bakagenda ntacyo bahawe nyamara baba baramazi igihe kinini bakorera urugo, ariko ibyo bakoze ntibihabwe agaciro, ibintu bavuga ko batifuza amafaranga, ahubwo ko bifuza ko ni byo baba bakoze bihabwa agaciro.

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko muri kano karere uburenganzira bw’umugore bwashyizwemo imbaraga kugira ngo n’abatarabasha kubisobanukirwa bakorerwe ubukangurambaga bwo kububigisha no kububumvisha, ariko kandi ku ruhande rw’abagore nabo bagomba kumenya gutandukanya uburenganzira bwabo no kumvako bari hejuru ya basaza babo, naho ku mirimo bavuga ko idahabwa agaciro ngo byose ni ugukomeza kwigisha by’umwihariko kubashakanye kugira ngo buri wese ajye yumva ko ari umufasha wundi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abagabo bitaye uko bikwiye ku miryango yabo, umunezero hagati y’abashakanye uriyongera kandi imibereho y’umuryango ikarushaho kuba myiza.
Uruhare rw’abahungu n’abagabo ni igenzi mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, kuko bigabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubaka imibanire myiza hagati y’abagabo n’abagore irangwa no kubahana.

 Kandama Jeanne

To Top