Abahinzi b’urutoki bo mu Kagari ka Kibare Umurenge wa Mutenderi Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, barasaba inzego bireba kubarenganura nyuma yuko bashishikarijwe guhinga urutoki rwa kijyambere, ruvamo urwagwa none ubu ugererageje kurwenga ruramenwa,
Mu gahinda kenshi abo baturage bo mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, baravuga ko bahisemo ubuhinzi bw’urutoki ruvamo urwagwa kugira ngo bibafashe kwivana mu bukene no gukemura ibibazo byabo by’ibanze, ariko iyo aba baturage benze urwagwa ubuyobozi buza bukarumena hakiyongeraho n’ibihano birimo gufungwa abo baturage bakaba bavuga ko bajujubijwe.
Bati “mwa bantu mwe turarenganwa rwose, abayobozi bati dushaka ko mutera urutoki rwa kijyambere, urutoki turarutera none ibitoki byezeho iyo twenzemo, akagwa kugira ngo tugurishe tubone amaramuko, abayobozi baraza bakarumena ngo ntabwo rwemewe atari uruganda, ubuse urutoki badutegetse gutera mu byukuri rutumariye iki, dukwiye kurenganurwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Nyirahabimana Jeanne, avuga ko kwenga urwagwa bitabujijwe, cyakora cyo kimwe n’ibindi bikorwa bitemerewe gukora, abaturage ntibemerewe kunywera inzoga mu tubari, gusa agasaba abamena urwo rwagwa kubireka.
Abo bahinzi b’urutoki ba kibare bagaragaza ko uretse kuba kumenerwa urwagwa bimaze kubatera ubukene, ntibagishobora kwishyurira abana amashuri no kubona ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo butangaza ko kumena urwagwa rw’abaturage bitemewe, mu gihe abo baturage baba bubahirije ingamba zo kurwanya COVID-19.
Eric Habimana