Amakuru

Musenyeri Gerard Mulumba, nyirarume wa Perezida Tchisekedi yahitanywe na Coronavirus

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru 7/7 cyo muri Kongo Kinshasa, avuga ko muri iki gitondo nibwo inkuru yabaye kimomo ko Musenyeri Gerard Mulumba yahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus COVID-19.

 

Uwo mugabo akaba yari nyirarume w’umukuru w’igihugu cya Kongo Kinshasa (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, akaba abaye umuntu wa 21 uhitanywe n’icyo cyorezo muri Kongo Kinshasa.

 

Muri Kongo Kinshasa abamaze kwandura icyo cyorezo ni 241, naho abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ni 21, aho mu ntara zimwe na zimwe zimaze kubamo icyo cyorezo. Umujyi wa Kinshasa ni wo wibasiwe n’icyo cyorezo ugereranyije n’izindi ntara z’icyo gihugu.

 

 

To Top