Uburezi

Muhanga:Umunsi w’itangira ry’amashuri, imbogamizi ku babyeyi

Eric Habimana

Mu  gihe kuri uyu wa mbere tariki ya  18  Mutarama 2021 abana kuva ku mashuri y’incuke kugeza mu  wa gatatu w’amashuri abanza basubiye ku mashuri, hari ababyeyi bo  mu  Karere ka  Muhanga  mu  Mujyi wa  Muhanga, bagaragaye basubije abana  mu  rugo kuko babuze imyanya   mu  mashuri kubera ubucye bw’ibyumba by’amashuri n’ibyubatswe bikaba bitaruzura.

Ni  mu  gihe Ubuyobozi bw’ Akarere ka  Muhanga  busaba ababyeyi kuba bihanganye, kuko mu  byumweru bibiri ibyumba byose bitaruzura, bizaba byamaze kuzura.

Ubwo umunyamakuru wa Millecollinesinfos.com, yatemberaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga, yagiye abona bamwe  mu  babyeyi bari  mu  nzira batashye bari kumwe n’abana babo, bari bajyanye kwiga ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Gitarama giherereye   mu  Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Aba babyeyi,  babwiwe ko nta byumba by’amashuri bihari abana bakwigiramo, kuko ibihasanzwe byashyizwemo abaje kwiga mbere ndetse n’ibishyashya birimo kubakwa bikaba bitaruzura .

Bati “ twari tuje gutangiza abana kubera ko wari wo munsi w’itangira ry’amashuri, ariko tugeze ku ishuri rya G.S Gitarama ubuyobozi bw’ishuri butubwiye ko nta myanya ihari, kuko na bo bari bariyemeje kwakira, babuze aho bigira kubera ko ibyumba by’amashuri ari bike, ni byo bari barateganyije kubaka bikaba bitaruzura, ikibazo dufite ni ukuntu abana bacu bagiye kwicara abandi barimo kwiga, ikibazo ntabwo ari hano honyine, kuko twagerageje no gushaka imyanya ku bindi bigo ariko biragaragara ko imyanya ihari muri kano karere kacu ari mike ugereranyije n’abana bahari bashaka kwiga”.

Mukanyandwi,  Faustin, umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gitarama avuga ko bagerageje kwandika urutonde rw’abana bashya baziga  mu  mwaka wa mbere, bagasanga bazakira abana   140  bashya ndetse  no mu ishuri ry’incuke bakakira 45, nyamara, ababyeyi bakeneye imyanya y’abana babaye benshi, bahitamo kuzuza umubare bari bakeneye bahagarika kwandika.

Mu gihe icyo kigo cyari cyafashe umubare w’abana kigendeye ku mabwiriza gifite y’umubare w’abagomba kujya mu ishuri no kwicaza abana 2 ku ntebe, ariko yo nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge, bemeje ko ku ntebe bazajya bicazaho abana batatu, nk’uko byahoze mbere ya Covid19, mu gihe bagitegereje ko ibyumba by’amashuri bishya byuzura ubwo bucucike bukagabanuka, N’ubwo bimeze bityo ariko, Mukanyandwi kandi atangaza ko nabwo hari abanditswe ariko batazabona imyanya kuri iri shuri,  bakazashakirwa imyanya ku bindi bigo biri hafi y’aho baturuka.

Mukagatana Fortunne umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, avuga ko  mu  Murenge wa Nyamabuye harimo kubakwa ibyumba  40  bitegereje kuzura mu by’umweru bibiri biri imbere, akaba yizera ko bizakemura ikibazo cy’abana babuze aho bigira.

Usibye ku rwunge rw’amashurir wa Gitarama,  icyo kibazo cy’abana babuze aho bigira cyanabonetse ku bigo by’amashuri bya Kabgayi A na B Muri rusange,  ibyumba by’amashuri bishya byamaze kuzura ni  150   muri 386 byubakagwa.

 

 

To Top