Ubuzima

Muhanga:Ubucuruzi bwabo bwasubiye inyuma kubera ibitumizwa mu mahanga muri ibi bihe bya Covid-19

 

Kandama Jeanne na Eric Habimana

 

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga, baravuga ko ubucuruzi bwabo bwasubiye inyuma kubera ko bimwe mu byo bakoreshaga byavaga mu mahanga, akaba ari yo mpamvu ubu batakibona uko bakora, bamwe mubafite icyo kibazo ni abari bahuriye muri Koperative Tuzamurane, yakoreraga mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo  mu Karere ka Muhanga yakoraga amasabune.

 

Banshimiraho Francoise ni umubyeyi w’imyaka 47 y’amavuko, akaba atuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Akagari ka Gahogo, we n’abagenzi be bahuriye ku kuba bari bagize Koperative yitwa Tuzamurane, ikaba yari igizwe n’abanyamuryango 20, ikaba yarakoraga amasabune, yakoreraga mu Kagari ka Gahogo bo bavuga ko itagikora, bitewe ni uko ngo bimwe mubikoresho bakoreshaga, byaturukaga hanze y’igihugu ariko aho icyorezo cya Covid-19 kiziye, bakaba barabuze uko bazajya babibona, ndetse ngo n’amafaranga y’ingendo nayo akaba asigaye ari menshi, ngo ubu bahisemo guhagarika gukora ibyo bijyanye n’amasabune, maze buri wese ahitamo kwigumira mu rugo bitewe ni uko babonaga gukomeza kuba muri koperative kandi idakora, ntacyo byari kuba bibamariye, gusa bagakomeza basaba ubuyobozi kuba bwagira icyo bubafasha mu buryo bwo kugira ngo bongere basubukure imikorere.

Banshimiraho Francoise umwe mu bagize Koperative Tuzamurane, yakoraga amasabune, yarahagaze kubera ingaruka za Covid-19

Ikindi kandi bahurizaho ni ukuba ngo muri ibi bihe bya Covid-19, inzara ibamereye nabi, kuko abenshi muri bo bari batunzwe no gukora ayo masabune, bakagemurira ama hoteli, ama resitora, n’amasoko, ariko ngo ubu nta n’ubwo babona aho bayagemura bitewe ni uko ahenshi ngo bafunze imiryango.

 

Aho bagize bati “impamvu byahagaze ni ukubera ibikoresho bimwe twavanaga mu mahanga, ubwo imipaka baba barayifunze kubera ikibazo cya Covid-19, ubwo natwe bituma duhita duhagarara, ariko ubundi amasabune ni yo yihutaga, abenshi ni nayo twakuragaho amaramuko, kuko twagemuraga mu ma hoteli, ama resitora, utubari, none bose barafunze, nubwo wenda twahombye ariko ibyo ni byo byatumye duhomba, ubu ubuzima ni danje, rwose tubonye icyatuzahura twakongera tugakora, mu tubwirire ubuyobozi bugire uko butugenza, kuko ubu umuntu no kubona ibyo gutunga abana na byo ntibyoroshye”.

 

Kuri icyo kibazo Nshimiyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye iyo koperative yabarizwagamo, we avuga ko icyo kibazo ntacyo yari azi ariko ngo kuva akimenye ngo igisabwa ni ukwicarana n’abari bayigize, bakarebera hamwe niba nta kindi bakora kuva ibyo gukora amasabune bitarimo kuborohera, ubundi bagafatikanya kureba uko icyo kibazo cyakemuka.

 

Aho yagize ati “kubafasha rero twebwe twabafasha ariko icya mbere tunabafasha ni ukubagira inama, tukareba niba ibintu byo gukora amasabune bitarimo gukunda, ese nta kindi bakora kibinjiriza, ubwo rero ni ukwicara tukaganira tukareba uburyo dufatanya na bo mu buryo bwo kureba icyakorwa, tukareba ikibazo bafite giteye gute, cyakemuka gute, ese ubundi icyifuzo cyabo ni ikihe, ubwo rero tuzahura tuganire kandi ndumva tuzafatikanya kigakemuka”.

 

Ibyo kandi abo bacuruzi barabivuga babikurije ku kuba ngo n’amazu bakoreragamo barayasohowemo kubera kubura uko bayishyura, ari byo uwo muyobozi akomeza abasaba kujya bagerageza kwegera ubuyobozi, bukabafasha yaba mu buryo bwo kubagira inama, kuko ngo igihe cyose wagize ikibazo ntukigaragaze, ngo n’ubundi ntabwo cyakemuka, ari yo mpamvu we nubwo akiri mushya muri uwo murenge ariko ngo nta nubwo icyo kibazo bari barigeze bakigaragaza.

 

 

 

To Top