Mu gihe Rugizecyane Vincent utuye mu mudugudu wa Bucyeye mu Kagali ka Nyarunyinya mu Murenge wa Cyeza, atewe agahinda no kuba ubuyobozi bwaramwambuye inka ya Girinka yari yarahawe, ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza, buvuga ko atarashoboye kuyitaho bahitamo kuyimwaka ihabwa undi, icyakora bikaba biteganyijwe ko bagomba kumuha amatungo magufi aho kumurekera inka adashoboye kwitaho.
Rugizecyane Vincent utuye mu Kagali ka Nyarunyinya Umudugudu wa Bucyeye Umurenge wa Cyeza, avuga ko yakorewe akarengane ko kwamburwa inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, ubwo yari mu bitaro yaragiye kwivuza.
Ati “bari barampaye inka muri gahunda ya girinka, inka nayitayeho nyitangaho byinshi, gusa naje kugira ikibazo ndarwara njya kwa muganga, ariko icyantunguye mvuyeyo ni uko naje ngasanga inka barayitwaye ngo ntabwo nshoboye kuyitaho, kandi batarigeze basanga yishwe n’inzara, kandi abana n’umugore wanjye bayitagaho igihe ntarimpari”.
Ni ibintu binashimangirwa n’abaturanyi be bavuga ko ubuyobozi butakabaye bwaramwambuye inka ngo bumusigire aho, nyamara yari amaze imyaka igera kuri ine ayiragiye.
Nubwo abaturanyi ba Rugizecyane Vincent n’umuryango we bavuga ko umukuru w’umudugudu wabo ari we wambuye inka uyu muryango wari warahawe inka muri Girinka, Mizero Oscal umuvuzi w’amatungo mu Murenge wa Cyeza ntiyemeranya na bo, kuko we avuga ko ubuyobozi bw’umurenge ari bwo bwayitwaye, kubera ko uwo muryango utari ushoboye kuyitaho, kandi ko hari gahunda yo guha uwo muryango amatungo magufi, kuko inka udashoboye kuyitaho n’ubwo atatanze igihe gihamye, iki kibazo kizaba cyamaze gukemuka.
Uwo mukozi w’Umurenge wa Cyeza ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo, akomeza avuga ko ubusanzwe n’ubwo muri gahunda ya Girinka hateganyijwe ko umuryango wose utishoboye wagahawe inka, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abawugize ugenerwa inka, hari na gahunda yo kuba ubuyobozi bwayitwara mu gihe umuryango udashoboye kuyitaho.
Eric Habimana