Uburezi

Muhanga:Nubwo amashuri agiye gutangira hari abanyeshuri batazarisubiramo

Eric Habimana na Kandama Jeanne

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amashuri afungure, hari bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Muhanga, bafite impungenge ko hari bagenzi babo batazasubira ku ishuri, kubera ko bahuye na byinshi bibararura muri ibi bihe bya Covid-19 harimo no gushinga ingo.

 

Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko mu gihe barimo kwitegura gusubira ku ishuri hari bagenzi babo bidafasheho, kuko hari byinshi Covid-19 yatumye bigiramo bihabanye n’ishuri, dore ko hari n’abamaze kwiyubakira ingo.

 

Bati “abanyeshuri benshi bazata ishuri, kuko niba nabonye akazi kampemba amafaranga menshi ntabwo nagata ngo ndeke amafaranga, hari n’abakobwa biboneye abagabo, hari n’abiyandaritse bibaviramo gutwara inda, urumva ko rero ntabwo ku ishuri bazaboneka”.

 

Izo mpungenge abo bana bafite, hari na bamwe mu babyeyi b’i Muhanga bazihuriyeho, bo ahubwo banasaba ubuyobozi kubibafashamo, kuko amezi arindwi abana bari bamaze batiga, hari bamwe yatumye basa n’abibagiwe ishuri burundu.

 

Aho bagira bati “nk’ubu hari abana bamwe bamaze gusubira mu mihanda, abanywa ibiyobyabwenge, hari n’abo umubyeyi abwira ntibamwumve, hari n’abamaze kumenyera gukorera amafaranga, icyo twasaba ubuyobozi ni uko badufasha mu bukangurambaga, kugira ngo abo bana basubire ku murongo”.

 

Mukagatana Fortunée Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko izo mpungenge na bo nk’ubuyobozi  bazigize, ndetse bakaba baranatangiye ubukangurambaga bugamije kwibutsa no gushishikariza abanyeshuri ko bagomba kwitegura gusubira ku ishuri.

 

Ibyo bigaragaye nyuma yaho Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana taliki ya 25 Nzeri 2020, yafatiwemo ingamba zirimo izo kwirinda icyorezo cya Covid-19, harimo no gufungura amashuri.

 

Nyuma y’iyo nama y’Abaminisitiri, Minisiteri y’Uburezi ikaba yarahise itangaza ko kaminuza n’amashuri makuru bizafungura mu byiciro guhera muri uku kwezi kwa 10/2020, naho amashuri abanza n’ayisumbuye akazatangira gufungura mu kwezi gutaha.

 

 

 

 

 

To Top