Umuco

Muhanga:Ntawuzongera guhutaza uburenganzira ngo babiceceke

Abatuye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo gusobanurirwa amategeko n’uburyo bwo kuyakurikiza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri ubu ntawuzongera kwishora mu byaha, cyangwa ngo hagire uwongera kubarenganya, na cyane ko hari igihe batangaga ibibazo byabo kuri bamwe mu bayobozi, ugasanga ntacyo babafashije nyamara bifuzaga ubutabera ibintu kuri bo bitazigera kubabaho.
Ni mu bukangurambaga bwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu rwego rwo kwegera abaturage bakabasobanurira uburenganzira bwabo, ni uko bagomba kubuharanira ariko kandi banirinda ibyaha kubikora no guhishira ababikoze, ahubwo bakihutira kugana inzego bireba.
Ati “twajyaga tujya gutanga ikirego cyacu ku bayobozi ariko ugasanga baraturangaranye ntibabikemure ariko ubu kubera ko bamaze kudusobanurira ihame ry’uburenganzira bwacu, ntabwo abayobozi bazongera kuturangarana, kandi natwe ntabwo tuzongera kurebera abakora ibyaha ngo duceceke, kuko twamaze kumenya ko no kudatanga amakuru na byo ubwabyo ari icyaha”.
Ibyo kandi binashimangirwa na Dr Murangira B.Thiery Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko bateguye gahunda y’ubukangurambaga mu baturage, hagamijwe kwegera abaturage baba batuye ahantu, bibagora kugera ku nzego z’ubutabera cyangwa izubugenzacyaha.
Uwo muyobozi kandi akomeza avuga ko bafite na gahunda yo kwegereza abaturage station za RIB hafi yabo kugira ngo abatabasha kugera aho ikorera, babone uko bashyikiriza ibibazo byabo hafi, ibyo bikazanafasha mu buryo abantu birinda ibyaha no gusobanukirwa ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe na cyane ko biri mu bidindiza igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.
Eric Habimana

To Top