Ubukungu

Muhanga:Covid-19, Abagore yabasigiye isomo ryo kumenya kwizigamira

Eric Habimana

Mukamana Godelive umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, arubatse, afite umugabo n’abana batatu, atuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, akaba asanzwe acuruza imboga ariko mu buryo buciriritse, abo bakunze kwita abazunguzayi, ariko nubwo akora ubwo bucuruzi avuga ko kuri we Covid-19 yamuhaye isomo ryo kumenya kwizigamira.

Uwo Godelive ibyo arabivuga nyuma yaho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu gihugu, maze ubuyobozi bugashyiraho ingamba zitandukanye ariko zitunguranye aho buri wese byabaye ngombwa ko aguma mu rugo, agatungwa ni byo yazigamye, abanda ubuyobozi bugafatikanya n’abaturage mu gufasha abatishoboye, ku ruhande rwe yaracuruzaga kugira ngo abone uko abaho we n’umuryango we, kuko akenshi ayo umugabo yakoreraga yahitaga ayanywera, ngo rero Covid-19 yatumye bitekerezaho, kubera ko inzara yabiciye mu rugo, barasaba, ariko bimusigira isomo ko agomba kujya akoresha make igihe yacuruje, andi akayizigama kuko yabonye ko ibintu bitera bitateguje.

Ati “Covid-19 njyewe yatumye nitekerezaho menya gukoresha make mu byihutirwa, andi nkayizigama, nk’ubu umugabo wanjye nawe yahise areka kunywa inzoga, ayo yanyweraga arayizigama, ni n’uburyo bwiza bwo kuzigamira abana n’amashuri yabo”.

Ibyo barabivuga mu gihe Leta y’u Rwanda ishishikariza buri munyarwanda wese, kugira umuco wo kwizigamira cyane cyane bagana ejo heza, kugira ngo bateganyirize abana babo, nahazaza h’ubuzima bwabo, ndetse n’abazabakomokaho.

To Top