Amakuru

Muhanga: Bahangayikishijwe n’ikibanza cy’Akarere kitubatse kuko kibateza umutekano muke

Abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Akagari ka Mubuga ,Umudugudu wa Kigarama, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kubaka ikibanza bari barateganyije kubakamo Hotel, kuko kibateza umutekano muke, ndetse bakaba bafite impungenge ko inyamaswa zabarira amatungo, kuko mu gihe cy’imvura  usanga haba harabaye ikigunda.

 

Mvuye mu Karere ka Muhanga, nerekeje Ruhango, Nyanza na Butare, gusa nkirenga igishanga cya rugeramigozi ntereye ijisho mu kuboko kwanjye kw’ibumoso, maze nsanganirwa n’agasozi kanini kariho kadatuyeho abantu, ni aho abaturage bita mu isambu ya Meya, aho ni mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, aho Akarere ka Muhanga kimuye abaturage, kugira ngo kahubake hotel, gusa imyaka ibaye myinshi iyo hotel itubakwa, ibintu abahaturiye bavuga ko ako gasozi kabateza inyamaswa, amabandi cyane cyane mu gihe cy’imvura, bakaba basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuri icyo kibanza.

 

Aho bagize bati “abibye bagiye kugabana ibyo bibye, abajura batera abantu nijoro, inzoka zidusanga mu nzu, kuko ibyo biti byose birashibuka bigakura, ikindi ni uko nko ku masaha ya nimugoroba ntabwo wahanyura kubera ko ntabwo waba uzi abarimo, ni yo tubibwiye mudugudu, aratubwira ngo hano ni mu isambu ya meya, ntabwo bikureba, icyiza mwadukorera ubuvugizi bakazahukaba, kuko turabangamiwe”.

 

Aha ni ho hateganyijwe kubaka hoteli n’Akarere ka Muhanga

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, we avuga ko uwo mushinga wo kubaka iyo hotel bakirimo kuwunononsora, gusa ntabwo yemeranwa n’abo baturage, kuko we avuga ko ikibazo cyo kuba hano hantu hateza umutekano muke ngo ntabyo azi, kuko we avuga ko nta bihuru ahazi, gusa nta n’icyizere cy’igihe iyo hotel izatangirira kubakwa atanga, icyo avuga ni uko umushinga wo kuyubaka uhari, kandi ugeze kure wigwa.

 

Ati “umushinga wo uri mu nzira nziza, kuko harimo gukorwa inyigo, ikitaratangira ni uko abaturage batarabona ibuye rigeretse ku rindi, ni aho abaturage bafite impungenge z’ababangiriza n’inyamaswa, ntabwo mbizi, kuko nta bihuru mpazi ariko niba icyo kibazo gihari turabikurikirana turebe”.

 

Abo baturage bakaba bavuga ko uyu mushinga w’iyo hoteli ngo umaze imyaka irenga itatu ariko magingo aya ntacyo babona kirakorwa kuri kano gasozi, ari yo mpamvu unasanga bamwe bahisemo kwiragiriramo inka.

 

Ibyo bije nyuma yaho mu minsi ishize muri aho karere hagiye hagaragara ikibazo cy’ibibanza bitubatse bigaragara muri kano karere, aho abagatuye bavuga ko kibateza umutekano muke, aho bavuga ko ariho amabandi yihisha, nyuma agahungabanya umutekano, ni ibintu ubuyobozi bw’Akarere bwavugaga ko bwasabye ba nyira byo kubyubaka, abatabishoboye bakabiha abafite ubushobozi bwo kubyubaka bakabyiyubakira.

HABIMANA Eric

To Top