Uburezi

Muhanga:Abatuye mu Murenge wa Shyogwe baratunga agatoki abayobozi b’umudugudu

 

Eric Habimana

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga ,Umudugudu wa Nyarucyamu mu Karere ka Muhanga, barashinja ubuyobozi bw’umudugudu kuba ari bwo nyiri abayazana wo kuba hari abaturage bakubitwa, kubera ko baba batanze amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge, ibintu  banongeraho ko ubuyobozi buhishira abanyabyaha barimo n’abacuruza ibiyobyabwenge, bagahungabanya  umutekano  w’abatuye ako kagari.

Abo baturage bavuga ko ubuyobozi bw’Umudugudu ari bwo nyiri abayazana yo kuba kakigaragaramo abahungabanya  umutekano, ibintu  bahera  ku kuba bufatanya n’inzego  zishinzwe  gucunga  umutekano zizwi  ku  izina  ry’abanyerondo  bagakubita  abaturage, bitewe nuko  baba batanze  amakuru  kubacuruza  ibiyobyabwenge.

Bati “birakabije kubona Umudugudu akubwira ngo va aha hantu simpagushaka, ukabona mutekano araje agusanze ahantu agafata inkoni akagukubita utazi n’ikosa wakoze rituma agukubita, byanabaye ngombwa ko twishyira hamwe turandika dusaba ko twarenganurwa, turemera tugakubitwa kuko ni umuyobozi, kandi ntabwo umuntu yagukubita ngo umusubize ari numuyobozi, baraza bakaguhagurutsa mu nama ngo taha, kuko utanga ibitekerezo bibanenga ,turasaba ko twarenganurwa”.

Kayitare  Jaqueline Umuyobozi  w’Akarere  ka  Muhanga, aganira n’umunyamakuru wa ‘‘Millecollinesinfos.com’’,  avuga ko  bitagakwiye  kubona  umuntu  ushinzwe  gucungira  abaturage  umutekano  ariwe  uri  kuwuhungubanya, aho akomeza  avuga ko  abo bizagaragaraho  bagomba  gukurikiranwa  n’amategeko   bagahanwa.

Ntabwo  ari ubwa mbere muri uwo  Murenge  wa  Shyogwe  abaturage  bakemanze  ubushobozi  bw’abanyerondo, kuko  nko  mu mwaka  wa 2018, mu ijoro  ryo  ku wa  kabiri  tariki  ya 10 Nyakanga  2020, abantu  bitwaje  intwaro  gakondo batemye  abantu bane mu Murenge  wa  Shyogwe mu Kagari  ka  Ruri mu Mudugudu  wa  Murambi, barabakomeretsa, aho  batungaga  urutoki  abanyerondo  ko  nta bushobozi  bafite  bwo  gucunga  umutekano  w’abatuye  uwo  murenge.

 

 

To Top