Eric Habimana
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga ,Umudugudu wa Nyarucyamu mu Karere ka Muhanga, barashinja ubuyobozi bw’umudugudu kuba ari bwo nyiri abayazana wo kuba hari abaturage bakubitwa, kubera ko baba batanze amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge, ibintu banongeraho ko ubuyobozi buhishira abanyabyaha barimo n’abacuruza ibiyobyabwenge, bagahungabanya umutekano w’abatuye ako kagari.
Abo baturage bavuga ko ubuyobozi bw’Umudugudu ari bwo nyiri abayazana yo kuba kakigaragaramo abahungabanya umutekano, ibintu bahera ku kuba bufatanya n’inzego zishinzwe gucunga umutekano zizwi ku izina ry’abanyerondo bagakubita abaturage, bitewe nuko baba batanze amakuru kubacuruza ibiyobyabwenge.
Bati “birakabije kubona Umudugudu akubwira ngo va aha hantu simpagushaka, ukabona mutekano araje agusanze ahantu agafata inkoni akagukubita utazi n’ikosa wakoze rituma agukubita, byanabaye ngombwa ko twishyira hamwe turandika dusaba ko twarenganurwa, turemera tugakubitwa kuko ni umuyobozi, kandi ntabwo umuntu yagukubita ngo umusubize ari numuyobozi, baraza bakaguhagurutsa mu nama ngo taha, kuko utanga ibitekerezo bibanenga ,turasaba ko twarenganurwa”.
Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, aganira n’umunyamakuru wa ‘‘Millecollinesinfos.com’’, avuga ko bitagakwiye kubona umuntu ushinzwe gucungira abaturage umutekano ariwe uri kuwuhungubanya, aho akomeza avuga ko abo bizagaragaraho bagomba gukurikiranwa n’amategeko bagahanwa.
Ntabwo ari ubwa mbere muri uwo Murenge wa Shyogwe abaturage bakemanze ubushobozi bw’abanyerondo, kuko nko mu mwaka wa 2018, mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2020, abantu bitwaje intwaro gakondo batemye abantu bane mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruri mu Mudugudu wa Murambi, barabakomeretsa, aho batungaga urutoki abanyerondo ko nta bushobozi bafite bwo gucunga umutekano w’abatuye uwo murenge.