Ubuzima

Muhanga:Abaturage barasaba kubakirwa amavomo kuko yamaze kwangirika

 

Kandama Jeanne na Eric Habimana

 

Bamwe mu batuye mu Karere ka Muhanga mu bice bitandukanye, barasaba ko basanirwa amariba bavomaho, kuko ngo bafite impungenge ko mu gihe azaba yamaze kwangirika yose, ntaho bazajya babona bakura amazi.

 

Bavuga kandi ko akenshi ngo bayakoresha igihe amazi yabuze mu mujyi, ndetse bakanayifashisha umunsi ku wundi bavomaho amazi yo kunywa, gusa ariko ntibanabura gutunga agatoki bamwe mubayaturiye, kuba ari bo bayangiza bahamesera, abandi bakahazirika amatungo.

 

 

Abavuga ibyo ni abatuye muri Nyarucyamo ya I, II, n’iya III, zose zibarizwa mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, barahuriza ku kuba amariba bavomaho yarangiritse, ndetse akaba anateye impungenge z’uko mu gihe ugiye kuhavoma, ngo ushobora kuba wagwamo.

 

Ikindi bahurizaho ni uko mubyangiza ayo mariba ngo harimo abaza kuhamesera imyenda, ugasanga amazi bameshesheje bayamena hejuru yayo, ibintu bibatera impungenge ko ashobora kujya mu yo bakoresha bakaba bayavoma.

Iryo vomero ngo rimaze kwimurwa inshuro 3

Ikindi bavuga ngo ni uko habaye hariho umuntu ushinzwe kuyacunga, na byo byafasha mukubungabunga ubuziranenge bw’ayo mariba n’amazi ayaturukamo, ariho bahera basaba ubuyobozi kuba bwagira icyo bukora kugira ngo bagire amariba meza ajyanye n’igihe.

 

Kuko bavuga ko no kuba nta muganda ugikorwa kuri ayo mariba, na byo bituma yangirika, bakavuga ko babaye bayakorewe, ngo nabo uruhare rwabo rwaba kujya bayacunga, ndetse bakanayitaho nkuko bikwiye.

 

Bati “ano mariba mbere hakibaho umuntu uyacunga yari ameze neza, ariko aho aviriyeho, kuri ubu usanga abantu bayafurira hejuru, abandi bakahazirika amatungo, ugasanga habaye isayo, kubera uwo mwanda w’abahakoresha, twebwe rero icyo dusaba ni uko mwadukorera ubuvugizi bakayadukorera, natwe twajya tuyabungabunga, kuko nkayo bamena hejuru yayo hari isõko, urumva ko ahita amanukiramo, natwe tukayavoma mu yandi”.

Aho ni ku iriba ryaho bakunda kwita muri Kongo,ni muri Nyarucyamo ya I

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umunyamakuru wa Millecollinesinfos yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, kugira ngo twumve icyo bubivugaho kuri telefone zabo ngendanwa, yaba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kayiranga Innocent ariko ntibabasha kuzitaba bose.

 

Ni mu gihe ibarura rusange rya 2012 ryagaragaje ko 73% by’Abanyarwanda ari bo babona amazi meza. Urugendo rwo kugeza amazi meza ku Banyarwanda rukaba rugikomeje.

To Top