Ubukungu

Muhanga:Abakoresha ibagiro ryo mu Misizi barasaba ko ryavugururwa

Eric Habimana

Abakorera mu ibagiro rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, baravuga ko ritakijyanye n’igihe, kuko inyubako zaryo zishaje n’imashini zitunganya inyama zitagikora, Abo bacuruzi b’inyama barasaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kubafasha gukemura ibyo bibazo by’ibagiro, kuko bibateza igihombo kandi bigatuma abakiriya batishimira serivisi bahabwa.

Nyuma yo kuva ku ibagiro nabazicuruza na bo bazicururiza ahantu hatameze neza

Uwimana Betty, umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’inyama bakorera mu ibagiro rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, we na bagenzi be baravuga bimwe mu bibazo bituma serivisi baha abakiriya  itagenda neza bitewe n’ imashini zitunganya inyama zidakora neza ndetse n’inyubako zishaje.

Usibye no kuba abana birirwa muri uyu mwanda,uri no mu muhanda hagati.

Bati “kugeza ubu imbere mu ibagiro harimo imashini zidakora, niba habonetse inka nyinshi ntabwo byihuta, ikindi urabona ko inyubako nazo zirashaje, hari n’ibikoresho byakabaye birimo ariko bitarimo, icyo ubuyobozi bwadufasha ni uko bwaridusanira”.

Kayiranga Innocent Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, , arahumuriza abo bacuruzi, avuga ko iryo bagiro rya Misizi ryatekerejweho mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wA 2020-2021, dore ko banateganya kuryegurira abikorera.

To Top