Ubukungu

Muhanga:Abagize koperative Kojyamu-Muhanga barasaba kurenganurwa

Eric Habimana

Koperative Kojyamu-Muhanga ni koperative y’abakora umwuga w’ububaji no gucuruza imbaho mu Karere ka Muhanga, ikaba yarakoreraga mu ruvumera, nyuma iza kwimuka ijya mu gakiriro ka Muhanga, gusa bamwe mu banyamuryango bayo bakaba batunga agatoki komite nyobozi y’iyo koperative, kubera ko hari amafaranga bayishinja ko batasubijwe kandi yaragombaga guhabwa abanyamuryango.

 

Nyirarumondo Eugenie we n’abagenzi be bahuriye kuba ari abanyamuryango ba Koperative Kojyamu-Muhanga, bavuga ko ubwo batangizaga iyo koperative, bahisemo ko bagomba gufunguza konti muri banki yahoze yitwa AGASEKE,  nyuma perezida w’iyo koperative witwa Sibomana Silvain, yahisemo gufata amafaranga bari barabikije mu Agaseke, ayimurira muri CAF-ISONGA, mu bintu bo bavuga ko yabikoze kubera inyungu ze bwite, kuko ajya kubikora ntabwo yigeze abigishaho inama bagenzi be, bo bakavuga ko ahubwo yabikoze kubera ko yari umunyamigabane w’iyo Caf-Isonga.

 

Iyo ni ibaruwa y’uwitwa Nyirarumondo Eugenie

Ibyo bikimara kuba, nyuma iyo Caf-Isonga yaje gufunga imiryango ariko ifunga imiryango amafaranga bari baratanze akiri muri iyo banki, ayo mafaranga bavuga harimo ayo batanze bajya gutangiza koperative angana n’ibihumbi Magana ane(400 000frws) ndetse n’andi y’ubwizigame buri munyamuryango yatangaga, amafaranga bashinja iyo komite kuba bararire ngo ni ayo Caf-Isonga yatanze, ku yo yari ibafitiye angana na 10% y’ayo bari babafitiye.

 

Uwo perezida rero,  aho kuyaha abanyamuryango ahubwo yafashe umwanzuro wo kuyaguriza umwe mu banyamuryango, aho bavuga ko hari n’ikindi kiciro cya kabiri Caf-Isonga yatanze, ariko ayo yose hakaba nta munyamuryango n’umwe wayahawe.

 

Nyirarumondo Eugenie, aho amariye kumenya ko ayo mafaranga yaje, kandi we yari yaranasezeye muri koperative ,ariko akaba yaragombaga gusubizwa umugabane we ngo yarabajije, abibaza uwo muyobozi, arangije k’uyo yagombaga kumuha, yamuhayeho make, ariko abandi banyamuryango kuko ntacyo bari babiziho nta kintu babahaye, aho we avuga ko bari bamufitiye amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu (530,000F), undi atunga agatoki ko kuba baramwimye amafaranga, ye we avuga ko bamufitiye angana n’ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda(700 000F).

 

Eugenie we avuga ko yagiye yandikira n’inzego zitandukanye, bakamusinyira ko inyandiko ze bazibonye kandi bagiye gukurikirana icyo kibazo, ariko ntihagire igikorwa.

 

Iyo ni ibaruwa ya mbere yanditse ntihagira igikorwa

iyi ni indi baruwa ya kabiri yandikiye abikorera mu Karere ka Muhanga ariko nabwo ntacyakozwe

Ntabwo ari ibi gusa barega iyo komite nyobozi, kuko banayishinja kuba yarashenye koperative bakayita irindi zina ariko nta nama rusange ibaye babamenyeshe ko yasenyutse, barayishinja kandi kuvana amafaranga yakoperative muri banki imwe, bayajyana mu yindi kubwo inyungu z’umwe mu bayobozi.

 

Kuri icyo kibazo, tubajije bamwe mu batungwa agatoki n’abo banyamuryango ku murongo wa telefoni igendanwa, perezida w’iyo koperative Sibomana Silvain, yavuze ko abo bavuga ibyo nabo batazi ibyo bavuga, ikindi kandi ntabwo ibyo ari ibyo kuvugira kuri telephone, nta nubwo yanavugana n’umuntu atareba, naho ku ruhande rw’umwanditsi w’iyo koperative Habyarimana Augustin we yatubwiye ko iyo koperative itakibaho, itakinakorera mu gakiriro.

 

 

Iyo ni indi baruwa ya kabiri yandikiye abikorera mu Karere ka Muhanga ariko ntacyakozwe

Ibi bije nyuma yaho hari indi koperative yo mu Karere ka Muhanga yitwa KOKAR nayo ubuyobozi bwa RCA buherutse gufata umwanzuro wo gusezerera komite nyobozi yayo, nayo abanyamuryango bayishinja kunyereza umutungo wa Koperative, akaba ari inkuru twabagejejeho hano kuri Millecollines.infos.com.

 

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ama Koperative mu Rwanda (RCA) ariko telephone ye igendanwa ntitwabasha kuyibona.

 

 

To Top