Ubukungu

Muhanga:Abafite ibirango byamamaza ku mazu y’ubucuruzi barasabwa kubikuraho

Eric Habimana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abacuruzi babarizwa muri ako karere, kuvana ibyapa n’amarangi byamamaza kubikuraho, bagasiga amarangi y’ibara rimwe ryo bise ‘‘Pierre de france’’, ndetse n’ibigo bifite ibyapa byamamaza ku mihanda ariko bidatanga imisoro, ko bagomba kubimanura bigashyirwa ahagenewe ibikorwa byo kwamamaza, ibyo bakaba babikoze mu cyo bise ‘‘Muhanga icyeye’’.

Kuba ano mazu asize ayo marangi y’inganda zitandukanye ntabwo bicyenewe bigomba kujya ahagenewe ibikorwa byamamaza

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortunée, arasaba abacuruzi batandukanye bakorera ubucuruzi bwabo muri ako karere ko bagomba kuvana ibyapa by’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi, ndetse n’amarangi aranga ibyo bigo ari ku mazu yabo y’ubucuruzi ko bagomba kubivanaho, bagasiga bose irangi rimwe bise ‘‘Pierre de france’’, kubera ko kuba ibyo byapa na yo marangi biri ku mazu yabo, bifatwa nko kwamamaza kandi mu gishushanyo mbonera cy’uwo mujyi, hari ahateganyirijwe ibikorwa byo kwamamaza.

Zimwe mu ngero uwo muyobozi atanga ni nkaho usanga umuntu acuruza akabari, ugasanga kuri iyo nzu akoreramo hasizeho amarangi y’inganda zenga ibinyobwa hano mu Rwanda, nka skol, bralirwa, n’ibindi bitandukanye, icyo gihe uba urimo kwamamariza ibyo bigo kandi hari ahagenewe ibikorwa byo kwamamaza, kandi abo bacuruzi nta n’imisoro batanga yo kwamamaza, ikindi uwo muyobozi agarukaho ni aho usanga hari inzu z’ubucuruzi ariko zimanitseho ibyapa by’ibigo bikora ibintu runaka, icyo basabwa ni ukubikuraho bigashyirwa ahagenewe ibyapa byo kamamaza.

Gusa ariko uwo muyobozi icyo agarukaho ni uko ibyo byapa n’ayo marangi aranga ibyo bigo, aho agomba kuba ari ku nzu ni ahari ikicaro gikuru k’icyo kigo, ni ukuvuga aho ubuyobozi bw’icyo kigo bukorera, bivuze ko niba ari Mtn, Tigo, Skol, Bralirwa, cyangwa ikindi kigo cy’ubucuruzi gifite ikicaro muri uwo mujyi wa Muhanga, niho hagomba kuba hari ibyo byapa byerekana aho icyo kigo gikorera, ariko ahandi hose hari ibirango by’abyo bigomba kuba bitanga imisoro.

Yakomeje avuga ko niba hari n’ikigo kizi ko hari ibirango byacyo bimanitse ku mihanda hirya no hino muri uwo mujyi ariko bikaba bidatanga imisoro, na bo bagomba kubivanaho, n’ababifite bitanga imisoro ariko aho bimanitse bikaba bimaze gusaza na bo bagomba kubisimbuza ibikiri bishyashya.

Icyo uwo muyobozi akomeza avuga ni uko iyo myanzuro batayifashe batunguye abo bireba, kubera ko abo bacuruzi n’abikorera bo muri ako karere, babanje kubimenyeshwa no kubiganirizwaho, ikindi ayo mazu yose y’ubucuruzi agomba kuba afite ahagenewe kujugunywa imyanda, ndetse bakanagira na kandagira ukarabe, iyo gahunda ikaba ishyizweho mu cyo bise ‘‘Muhanga icyeye’’, itarangwamo n’akajagari, ibyo byo gusiga amarangi asa no kuvanaho ibyo birango byo kwamamaza, uwo muyobozi avuga ko ubundi byagombaga kuba byarangiranye ku wa 30 Ukwakira 2020, avuga ko bagiye kubishyiramo imbaraga, kubera ko ntabwo uwo mujyi waba uwunganira Kigali ukirangwamo ako kajagari.

 

 

 

 

 

To Top