Ubuzima

Muhanga: Urimubenshi arasaba abagiraneza ko bamufasha akabona ikimutunga

Urimubenshi Léonidas ni umugabo w’imyaka 58, afite umugore n’abana 7, Atuye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Matsitsi, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo.ni umugabo ufite ikibazo cy’uburwayi, aho yarwaye Cancer yo mu muhogo, akaba ari uburwayi yagize mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) 2020.

Urimubenshi Léonidas ahora aryamye, ndetse akabaho atunzwe n’amata y’inshyushyu

Ni umugabo uvuga ko afatwa yabanje kunanirwa kumira kubera ko yababaraga mu muhogo kugeza ubwo n’ibyokurya byageze aho byanga kumanuka, agiye kwa muganga kuri santere de santé ya Shyogwe bamwohereje ku bitaro bikuru bya Kabgayi na byo bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza (CHUB).

Agezeyo bamunyujije mu cyuma bamubwira ko afite ikibyimba mu gatuza ko ari cyo gituma atabasha kumira, maze  bamubwira ko bagiye kumufasha maze akabasha kujya abona aho anyuza ibimutunga ari naho bahise bamubaga bamushyiramo umupira uzajya unyuzwamo ibyo kumufasha kubaho kuko umuhogo utari ugikora.

Ati “bambwiye ko ndwaye ikibyimba mu gatuza ko bagomba kumfasha nkajya mbona uko ndya nkananywa, ariko mu byukuri ntabwo bigeze bahishura ngo bambwire icyo ndwaye, ariko abaganga barimo bansuzuma ku mashini bari ba 2.

Bajye kuncisha umupira mu kanwa bawohereza mu gatuza, ugeze ahantu baravuga ngo aho ugeze hari ibintu bimeze nk’ikiguri cy’intozi, uwari undi hafi ahita abwira mugenzi we ngo ndwaye cancer, ariko usibye ko babivuze nkabyumva ariko ntabyo bigeze bambwira kugeza ubwo ubuzima bwakomeje kwanga baza kugera ubwo banyohereza muri CHUK ari naho namenyeye ko ndwaye kanseri yo mu muhogo”.

Nyuma yo kubwirwa ko arwaye Cancer ubu abayeho ate ?

Aba aryamye muri salon yitabwaho n’umugore we bamaze kubyarana n’abana 7.

Avuga ko nyuma yo kumenya ko arwaye iyi ndwara bagerageje gushaka imiti yamufasha kugira ngo imugabanyirize uburibwe, ndetse no kugerageza kubona uko bajya bamubonera amata kuko ari yo amutunze, ndetse no kumujyana kwa muganga ngo barebe ko yakoroherwa ariko bikanga, aho bagiye bagurisha ibintu bitandukanye ngo bamwiteho bikagera aho abaganga bakamubwira ko n’ubundi kugira ngo akire bisaba amafanga menshi kandi batayabona.

Nibwo begereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe batuyemo ngo umukozi w’Umurenge wa Shyogwe ushinzwe imibereho myiza, ababwira ko nta kintu umurenge wabafasha, kuko nta bushobozi ufite.

Arasaba abagira neza ko bamufasha akabasha kubona amata yo kumutunga, kuko nta kindi abasha gushyira mu nda bitewe ni uko iyo bagerageje kugira ikindi banyuza mu mupira umugaburira uhita uziba, ndetse akifuza ko abagiraneza bamufasha akabasha kujya abona ubundi bufasha bwo kumufasha, kuko ibintu byamaze kubashiraho.

Abayobozi basabye ko kugira ngo bamushakire ubufasha ari uko bazana icyangombwa cya muganga cy’icyo arwaye

Kuri icyo kibazo, Habinshuti Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe na we avuga ko kugira ngo basabire ubufasha Urimubenshi agomba kuzana ibyangombwa bivuye mu mudugudu no kwa muganga, byerekana ko atuye muri uwo murenge, ndetse ni cyo arwaye maze nabo bagatangira kumukorera ubuvugizi ku karere no kumusabira ubufasha, nubwo avuga ko iki kibazo atari akizi.

Eric Habimana

 

 

 

To Top