Amakuru

Muhanga: Inzu n’ibibanza bitubatse ngo nibyo ndiri y’amabandi.

Iyo utembereye mubice bitandukanye by’Umugi wa Muhanga ubona ibibanza bitubatse,ndetse n’amazu atuzuye ndetse yanahagaze mukubakwa, ariyo mpamvu abaturage bahaturiye bavugako aho ariyo ndiri y’amabandi yitwikira ijoro akambura abaturage, ndetse abandi bakahihisha bakoresha ibiyobyabwenge.

Intara y’amajyepfo ,akarere ka Muhanga ,umurenge wa Nyamabuye ,by’umwihariko mu akagari ka Gahogo niho higanjemo ibibanza bitubatse ,ndetse n’amazu yubatswe ariko ntarangire ,atanatuyemo abantu aribyo bituma abashaka guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu bihisha,aha ni nkabambura abantu kumasaha ya nimugoroba,abapfumura amazu y’abaturage,nabanywa ibiyobyabwenge bose izi nzu niyo ndiri yabo,

Nkuko bamwe mubaturage baganiriye na Millecollinesinfos babitangaza ,ho bavugako batewe impungenge nizi nzu kuko  nizo abatwambura amasakoshi,amatelefone,n’abarara badupfumurira amazu bose niho bahita birukankira,urumvako rero ntagikozwe byibuze byakomeza guteza umutekano mucye.

Nsanzamahoro Vincent yagize ati”nyine niko bimeze,baraza bakihisha kumanywa,ijoro ryagwa bakazivamo bakajya kwambura abantu,no gupfumura amazu y’abantu,abandi nabo kugihe cya kumanywa hari igihe uhanyura ugasanga hari abahihishe banywa amatabi,tukaba twifuzako nk’akarere kagira icyo gakora kuri aya mazu n’ibibanza,ibi kandi arabihurizaho na Nyinawabera Christine bose bavugako nk’akarere gakwiye gushaka uko hatunganwa kuko nino mumugi hagati”

Uyitegereje neza urabonamo abantu ,aba nibamwe mubana bo mumuhanda bayibamo.

Kuruhande rw’ubuyobozi,umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortunee,avugako inzu zubatswe mumugi ndetse nibyo bibanza basabyeko banyirabyo bagomba kuhubaka,abandi bagakomeza bakubaka izonzu zabo zikarangira kugirango n’umugi ubashe kugira isuku.

Aho yagize ati”nkumugi wa kabiri wunganira Kigali ugomba kubakwa kugirango ntabe ari n’abo bateza umutekano mucye,ahubwo ube unafite isuku,ubu rero turimo kuganira n’abafatanyabikorwa bacu kugirango ibyo bibanza n’ayo mazu byubakwe,uwutabashije kubyubaka abivuge kugirango hashakirwe ababishoboye bahubake,ikindi kandi turimo gukorana nabanyirabyo kugirango hubakwe ariko kandi banakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi w’akarere ka Muhanga”.

Umujyi w’akarere ka Muhanga ubarizwa mumijyi itandatu izunganira Kigali,iyo mijyi ikaba ari Muhanga, Huye, Rubavu, Nyagatare, Musanze na Rusizi.

Yanditswe na Eric HABIMANA

To Top