Nyuma yuko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe hateganyijwe kuzubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, bamwe mu baturage batuye ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo bavuga ko barimo guhabwa amafaranga make y’ingurane zibyabo, kubera ko barimo kubabarira badakurikije icyo itegeko rishya rivuga.
Abo baturage bazimurwa ahazashyirwa ibikorwa remezo, bavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga bababarira ko bazabaha, kuko ntaho ushobora kuyajyana ngo ubone ikindi kibanza cyo guturamo.
Ibyo babiheraho bavuga ko uko guhabwa amafaranga make impamvu ari yo bemererwa, bitewe ni uko iyo baje kubabarira badakurikiza ibiciro by’ubutaka bishya byashyizweho.
Bati “kuba twatanga ubutaka ngo babushyiremo ibikorwa remezo ntabwo tubyanze, ariko ikibazo dufite baraje baratubarira maze batubarira ku mafaranga make atandukanye nayo itegeko ryasohotse rivuga, ubu twumva ko itegeko rivuga ko bagomba kutubarira ku mafaranga ibihumbi birindwi(7 000 rwf) kuri metero kare ariko mbere ayo batubariyeho bari batubariye ku mafaranga igihumbi’’.
Rero ntabwo ayo mafaranga bateganya kuzaduha yagira icyo atumarira mu gihe aho twajya kugura abo twahahurira bo bazaba babariwe ku mafaranga yemewe.
Bizimana Eric Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko impungenge abo baturage bafite batakabaye bazigira, kuko hari ibyo amategeko ateganya mu gihe bano babariwe ariko bakaba batarishyurwa.
Ati “ ntabwo bagakwiye kuba bafite impungenge kuko nubwo twababariye ariko ntabwo turabishyura, ndetse n’itegeko rivuga ko mu gihe wabariye umuturage ariko itegeko rigasohoka rigena ibindi biciro, iyo risohotse utarabishyura hagashira iminsi 120 utarabishyura, urahindukira ugasubiramo ukababarira ukurikije icyo iryo tegeko rivuga, kandi ntabwo iyo minsi irashira kandi dufite ikizere ko bazajya kugera igihe cyo kwishyurwa iyo minsi yararenze, bivuze ko dushobora kuzongera tukababarira”.
Bimwe mu bikorwa remezo biteganywa kubakwa muri uwo Murenge wa Shyogwe bizaba birimo, ikibuga mpuzamahanga, hotel mpuzamahanga, inzu ndangamurage, ndetse ibi byose bikazajyana n’imihanda y’icyitegererezo izagenda inyuzwa mu duce tumwe na tumwe two muri uwo murenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burabizeza ko nta muturage uzahabwa amafaranga atandukanye nayo itegeko riteganya.
Eric Habimana