Ibidukikije

Muhanga: Abakoresha Gaz barinubira ibiciro bikomeje kuzamuka

Bamwe mu batuye n’abakorera ubucuruzi mu Murenge wa Kabacuzi, umwe mu mirenge igize igice cy’imisozi ya Ndiza mu Karere ka Muhanga, barifuza ko ubuyobozi bwabakorera ubuvugizi  bakabasha kwegerezwa Gaz kandi ku giciro cyidahanitse, mu rwego rwo kubafasha kubungabunga ibidukikije hirindwa ko hakomeza gucanwa amashyamba.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere  ka  Muhanga bubizeza ko bugiye kujya hagati yabo n’abacuruzi hakarebwa uburyo izo gaze zajya zibageraho zitabahenze cyane.

Nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza Abanyarwanda gucana kuri gaze mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije by’umwihariko amashyamba, Bamwe mu batuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi b’akanakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu isantere ya RUTONGO, baravuga ko bakomeje guhura n’imbogamizi mu gukoresha gaze, kuko zidapfa kuboneka muri ibi bice ndetse n’izibonetse zikabageraho zihenze.

Ni ibintu bituma basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kubakorera ubuvugizi bakegerezwa gaz, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hirindwa ko bakomeza gucana amashyamba.

Bati “duhora dushishikarizwa gucana kuri gaze mu buryo bwo kubungabunga amashyamba, gusa twebwe ntabwo bitworohera kuzibona, kuko nta bacuruzi bazo bari hafi aha, ikindi mbere twazitumizaga i Muhanga cyangwa se ahandi bazicuruza zikatugeraho, ariko muri ibi bihe by’icyorezo ya Covid-19 ibiciro byarazamutse pe, ibintu byanatumye bamwe kuzikoresha tubireka, kuko kugira ngo bayikuzanire ikugereho biri ku giciro cyo hejuru, hakenewe ubuvugizi rwose natwe tukabasha gukoreha Gaz nk’abandi pe”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, umuyobozi w’Akarere  ka Muhanga  KAYITARE Jacqueline na we yemera ko gaze kuri ubu igihenze, nubwo  iri mu buryo bubafasha kurinda ibidukikije, ibintu aheraho yizeza abatuye muri iki gice cy’imisozi ya Ndiza, ko bagiye kuvugana n’abacuruzi icyo kibazo cya gaze bafite kigashakirwa umuti urambye.

Mu 1992 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije i Rio de Janeiro muri Brezil, ibyo bikaba ari na byo Leta y’u Rwanda binyujijwe muri Minisiteri y’Ibidukikije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, ishishikariza Abanyarwanda kwirinda kwangiza amashyamba bashaka ibicanwa, ahubwo bakihatira kujya bakoresha amashyiga yacana rumwe ndetse na gaze, bisaba ko mu rwego rwo gushyigikira iyo gahunda, Leta ikwiye kwinjira mu micururize ya za gaze, bamwe mu Abanyarwanda bakomeje gutaka ko zikiri ku giciro umunyarwanda wese atakwigondera ngo abashe kuyikoresha iwe mu muryango.

Eric Habimana

 

To Top