Amakuru

Kinyinya: Abaturage baratabaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Birakwiye ko turebera ubuhemu!!!

Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative Ubumwe Kinyinya baratabaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, nyuma ya raporo y’ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakorative mu Rwanda (RCA) .

MUKAKIRAMBA Christine, umwe mu bagenzuzi.

Ubwo bugenzuzi bwakozwe muri Gicurasi mu mwaka w’i 2021 bwemezwa na  MUKAKIRAMBA Christine, MUGWANEZA Pacifique bugamije kugaragaza imikorere, imiterere ndetse n’imikoreshereze by’imari ya Koperative Ubumwe Kinyinya yatangijwe n’abanyamuryango 47,  bikaza kugaragara ko bagiye biyongera ariko bibangamiye itegeko no50/2007 ryo ku wa 18 Nzeri 2007, nkuko bigaragarira mu mbonerahamwe y’ubwo bugenzuzi.

Mugwaneza Pacifique, umwe mu bagenzuzi.

Nyuma yubwo bugenzuzi bwari bugamje kurenganura abanyamuryango bahahutarijwe n’inzego zinyuranye zayoboye mu bihe binyuranye; abanyamuryango bakomeje kwibaza impamvu ibyasabwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Minicom ndetse na RIB, izo nzego zitagira ibyo zikemura.

Ibi ikinyamakuru www.millecollinesinfos cyabitangarijwe na bamwe mu banyamuryango ku wa 09 Werurwe 2023 bafite imigabane shingiro igera ku mafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 frws), yaje kujya yongerwa muri iyo koperative Ubumwe Kinyinya hatanakurijwe itegeko, nkuko bigaragarira mu itegeko no 50/2007 guhera mu mwaka w’i 2012.

Mu kiganiro twagiranye nabo, twabajije aho banyuze kugira ngo icyo kibazo gishakirwe igisubizo badubiza muri aya magambo “Yewe ntaho tutanyuze mu nzego zishinzwe kurwanya akarengane, keretse aho tutarashobora kukigeza ni Nyakubahwa Paul Kagame Umukuru w’Igihugu ndetse na Minisitiri w’Intebe  Edouard Ngirente mu nyandiko twanyujije kuri murandasi (email)”. “Bakomeje batubwira ko batarambirwa mu gihe icyo kibazo cy’amahugu yakozwe na KAWAWA Emmanuel na RUSATIRA Paul ndetse n’abandi kitarashakirwa igisubizo”.

Tumaze kumva ibyo bibazo by’ingutu byatumye umutungo w’abanyamuryango urigiswa ugera kuri miliyari irenga, twagerageje kuvugana n’abo, raporo ngenzuzi igaragaza ndetse bikanashimangirwa n’abanyamuryango; Ariko RUSATIRA Paul ufite nimero 0788559882 adusubiza ko adakeneye kugira icyo atangaza tunanagerageje kuvugana na KAWAWA Emmanuel ufite nimero 0784252661 yihanukira avuga icyo kibazo cyarangijwe n’inkiko!!!

Tuzakomeza tubagezaho uburyo hashakirwa ibisubizo ku bibazo by’imunga ry’imitungo ya Kopeartive mu Rwanda ndetse n’imari ya Leta ikomeje kurigiswa hato na hato

Basanda Oswald  na Ntarugera François

To Top