Uburezi

MINEDUC isanga ubufatanye bwayo n’itangazamakuru bwafasha muri gahunda z’uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac avuga ko ubufatanye bwabo n’Itangazamakuru bwafasha muri gahunda z’uburezi zinyuranye kugera ku baturage no guhwitura ababyeyi n’abarezi bakita ku nshingano zabo.

Ibi Dr Munyakazi yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’abanyamakuru yateguwe ku bufatanye bwayo na VVOIB muri gahunda yo gufatanya mu guteza imbere uburezi.

Yagize ati: “Buri rwego rutagize uruhare rwarwo mu kintu ngo rushyireho itafari ryarwo, ibintu ntibyagenda neza. Iyo umwana avuye mu rugo umubyeyi atamuhaye iby’ingenzi ngo yige neza ntuzamutegerezeho umusaruro.”

Avuga ko icyo abana baba cyo gitegurwa n’ababyeyi bityo ishuri rikongera ku cyo ababyeyi bagejeje ku mwana.

Dr Munyakazi avuga ko ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi, Minisiteri y’Uburezi n’itangazamakuru ari byo bizatanga umusaruro mwiza mu burezi.

Yakomoje ku ireme ry’uburezi, asobanura ko ari urugendo kandi ko kugira ngo rigerweho rikaba risaba ibintu binyuranye kugira ngo rigerweho.

Avuga ko itangazamakuru rikenewe cyane mu rwego rwo kumenyesha Abanyarwanda ibyo bakorerwa, kumenyesha Minisiteri y’Uburezi ibyo idakora neza no gutangaza amakuru na gahunda ziriho kuko ngo abanyamakuru ari umuyoboro ukomeye uhuza abaturage n’abayobozi.

Ati: “Itangazamakuru iyo rivuze abantu bose barumva, rifite ubushobozi bwo guhindura imyumvire y’abaturage, abayobozi babi bakoresheje ubu buryo mu koreka igihugu, ariko ubuyobozi bwa none bw’igihugu bukoresha uyu muyoboro mu byiza no mu kubanisha Abanyarwanda.”

Avuga ko iyo itangazamakuru rikozwe neza riba ritanga umusanzu wo kubaka igihugu, ariko ngo iyo rikoreshejwe nabi rishobora kwica byinshi.

Avuga ko ubutegetsi bwahise bwakoresheje uwo muyoboro mu kuryanisha Abanyarwanda ariko ubuyobozi bw’uyu munsi burakoresha itangazamakuru mu kubanisha abaturage no kubateza imbere binyuze muri gahunda za Leta zinyuzwa muri uyu muyoboro.

Dr Munyakazi avuga ko ukoresheje umuyoboro w’itangazamakuru neza byunganira igihugu mu murongo kirimo.

Ati: “Niba ari gahunda Leta yashyizeho umunyamakuru afasha Leta kuyishyira mu bikorwa, iyo abonye hari abarimo kuyitobera, ni na we uhaguruka avuga ko ibi bintu bidakwiye gukomeza.”

Avuga ko iyo Leta ikoranye n’itangazamakuru biyorohereza kugera ku baturage mu buryo bwihuse kandi bakabyumva vuba kuko babisobanura neza.

Kugira ngo ubufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’itangazamakuru bushoboke ni uko habamo no kubyumva no gufasha impande zose zishinzwe uburezi gukora mu buryo bwuzuye.

Ati: “Iyo umunyamakuru yanditse asaba ababyeyi kuzuza inshingano ku bana babo  ngo bige neza, aba atanga umusanzu we wo guteza imbere uburezi, icyo gihe ababyeyi batabikora neza bariyumva bakabikosora.”

Dr Munyakazi asaba itangazamakuru gufasha Minisiteri y’Uburezi guhamagarira abafatanyabikorwa badakora ibyo bakwiye gukora guhindura imyumvire.

Avuga ko mu bufatanye bwa Minisitieri y’Uburezi n’itangazamakuru ari ngombwa ko habaho amahugurwa yo gufasha abanyamakuru kumenya neza poritiki y’uburezi na gahunda zinyuranye za bwo, kugira ngo nibajya gutara inkuru ku burezi babe bafite ubumenyi bw’ibanze ku burezi na gahunda zihari n’icyo zigamije.

To Top