Amakuru

Mikenke: Inkambi ya Mikenke yatewe mu rukerera na Mai Mai hakomereka 8 barimo abagore 2 n’abana 2

Basanda Ns Oswald

 

Inkambi ya Mikenke iherereye mu Mibunda mu Ntara y’Amajyepfo mu rukerera yatewe na Mai mai, ikomeretsa abantu 8 harimo abana 2 n’abagore 2, umusirikari wa Monusco 1, FARDC 2,  abo batewe bari barinzwe na Monusco, ariko ntibyabujije Mai mai kubatera.

 

Amakuru dukesha umwe mu baturage uri mu nkambi ya Mikenke, yavuze ko habaye muri rukerera rwa none ku wa 28 Gicurasi 2020, bumva Mai irabarashe iturutse Gipupu, abana n’abagore ntabwo babashije kwiruka ngo babashe guhungira mu bisambu, binjiye mu nkambi, abadafite intege ntabwo babashije guhunga.

 

Umukuru wa Monusco uri Bukavu, yavuze ko harimo gushakwa indege kugira ngo izane inkomere zakomerekeye muri iyo nkambi ya Mikenke. Kugeza ubu, abasigaye ntabwo batekanye, kuko ababembe bateye bari basanganywe bakuranye babazi neza, ba sé na ba nyina, ari na bo babateye mu rukerera, bababwiraga ko nanone bongera bakagaruka, kugira basoze umugambi wabo wa Jenoside.

 

Yagize ati ‘‘Mu nkambi tubanamo, abashi, abapfurero, abanyintu, ababembe n’abanyamulenge, ariko abakomeretse na Abanyamulenge gusa, kuko hari hasanzwe umwuka mubi, kuko bahoraga bavuga ko bazadutera, kuko turabana kandi twari duturanye’’.

 

Mu ruhande rwa Mai mai, hapfuye umuntu 1 abandi 6 na bo ngo bari mu bitaro byo mu Mikenke, aho bari gukurikiranwa n’abaganga, gusa ikibabaje ni uko ibyo bitaro bya Mikenke bikoramo abo babembe, biganjemo mai mai,  inkomere nta ahandi zishobora kuvurirwa, kuko bashobora kubasanga muri ibyo bitaro nanone bakabiciramo.

 

Mu gihe kitarenze icyumweru, nibwo kandi Mai mai ifatikanyije na FARDC, baherutse kurasa abasivile b’abanyamulenge na twirwaneho mu Minembwe, mu gihe bari bagiye gusahura imirima y’abanyamulenge, kwiba inka, na butike, kugira ngo utazicwa n’isasu azicwe n’inzara.

 

Jenoside irimo gukorerwa Abanyamulenge, amahanga arimo kurebera, harimo ibihugu bihana imbibe na RDC, EAC, SADEK, UA, UN bigakorwa izuba riva, kandi Ingabo z’igihugu zikabikora zikingira ikibaba Mai mai, ngo bakomeze bice urubozo Abanyamulenge, kugeza bageze ku mugambi wabo wo kubakorera Jenoside.

 

Uko Mai mai ikorana na FARDC

 

Jambo sana wazalendo! Tunawajulisha kwamba ile mupango tulipanga na commandant wa Mikenge ya kupiga camps ya Banyarwanda ilifanyika leo asubuyi FARDC ilifanya sembla kama police wa mu film intervention après acte. Shida ni Monusco ilitufwata nama chars de combat tukaacha ngombe tukakimbiliya kipupu. Kwa bahati mbaya tukapoteza kijana wa chef Emomo nawengi wakajeruhiwa.

 

To Top