Umuco

Kongo kinshasa:Ingabo za FARDC zihanganye n’Abagore b’Abanyamulenge

Iki ni cyumweru cya kabiri muri Kivu y’Amajyepfo mu Minembwe, abagore bo mu bwoko bw’Anyamulenge bari mu myigaragambyo ku kibuga cy’indege no muri camp ya gisirikari, bahanganye n’Ingabo za FARDC zafashe umugore ufite umwana w’uruhinja bababohera muri konteneri, kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba urwo ruhinja na nyina bagihumeka.

Amakuru akomeje gucicikana hirya no hino ni uko abagore bagera ku igihumbi bakomeje imyigaragambyo basaba ko uwo mugore yarekurwa n’umwana we w’uruhinja ndetse n’umutware we, dore ko Ingabo za FARDC zageze mu rugo rwa Sebagabo bagahita bamutwara na madamu we n’umwana we.

Abantu rero bakomeje kwibaza amaherezo yabyo, kuko General Opiyo wasimbuye Gen Muhima Atari yumva icyo akwiriye gukora, ni mu gihe abaturage bafite intwaro zo kwirwanaho bitewe n’intambara na Jenoside bikomeje kwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge, bigatuma abaturage bifashisha uburyo bwo kurengera ubuzima bwabo ngo butarushaho kuba mu kaga bashowemo batazi impamvu yazo.

Kugeza ubu, indege ntabwo ishobora kwitura ku kibuga cya Minembwe, kuko abagore bayizitira bitewe no kwanga ko batwara abo bantu babo gufungirwa i Kinshasa cyangwa I Bukavu, basaba ko babarekurira abantu babo, bityo bakabana mu mahoro bakabona gutaha iwabo mu ingo.

Kuri uyu wa 06 Kamena 2021, abasirikari ba FARDC bahutse muri abo bagore, barabakubita bikabije, bakomeretse, abandi bajyanye ku ibitaro, kugeza magingo aya ntabwo umubari w’abapfuye cyangwa abakomeretse wari wamenyekana, kuko Ingabo z’Igihugu FARDC zishaka ko bahava bityo indege ikaza gutwara abo bantu bafunzwe.

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje y’abo bagore hamwe na FARDC, hamaze gushimutwa abandi bagabo b’abungeri n’abandi bari muri santere ya Minembwe bajyanwa gufungirwa ahantu hatazwi, babaziza ubwoko bwabo n’uko basa.

Intambara zadutse mu misozi miremire ya Itombwe, Fizi na Uvira yatangiye 2017 kugeza na n’ubu ikaba itari yacogora, abaturage bataye ibyabo, amatungo aranyagwa, inzu, insengero, amashuri n’ibitaro byarahiye, Ingabo za FARDC na zo ziri mu bahungabanya umutekano w’abaturage kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, abantu bakaba bakomeje kwibaza amaherezo yabyo kugira ngo abantu basubize umutima impembera, kuko ntabwo bagisinzira kabiri.

 

 

 

 

 

To Top