Umuco

Kivu y’Amajyepfo: Abaturage ba Gahororo baratabaza kuba nta nzego z’umutekano mu karere

Abaturage b’i Gahororo mu karere k’imisozi migufi n’imiremire muri Groupement y’Abapfurero  baratabaza kuba nta nzego z’umutekano bafite muri ako gace, kugira ngo barinde abaturage, ibyo kandi bikaba byemejwe n’inzego mpuzamahanga nka MONUSCO, PAM na HCR.

Uhereye ubwo Mai Mai Bishambuke n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Burundi ari yo RED Tabara ku wa 16 Werurwe 2021, bagakura abaturage mu byabo ari bo Abanyamulenge, bakica, bagasahura, bakanyaga amatungo yabo, nibwo bwa mbere imiryango mpuzamahanga yarigeze muri ako gace kugira ngo barebe uko abaturage bacungirwa umutekano.

Abaturage bavuga ko imihana 10 yatwitswe kandi ko iyo mirwano yatumye abaturage bava mu byabo, berekeza aho bashobora kubona agahenge k’umutekano, imitwe y’itwaje intwaro, ikomeje kuzenguruka hafi y’i Gahororo, mu Marungu, Bijojwe na Rwikubo, ibyo bituma abaturage bakomeje kugira urwikekwe ku bijyanye n’umutekano wabo ugerwa ku amashyi.

Abaturage 5 barimo umugore 1 barishwe, hakomereka 3 barimo umwe muri bo wahise ahasiga ubuzima, ni mu gihe abandi 2 bahise bajyanwa babifashijwemo na MONUSCO.

Nanone bakomeza gushinja Ingabo z’igihugu FARDC n’izindi nzego zishinzwe umutekano gutererana abasivile no kutabarindira umutekano.

Icyo gihe kandi abana 3 batandukanye n’ababyeyi babo mu gihe cy’imirwano, aho inka zirenga ibihumbi 2 byajyanywe ziranyagwa, ikigo nderabuzima kirasahurwa, urwego rw’itumanaho na rwo rwahise ruvaho, kuko nta telephone yo kugira ngo bamenye amakuru, bitewe ni uko ako gace kahise kajya mu bwigunge.

Icyifuzo cy’abo baturage basaba Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO kubavuganira kugira ngo havugururwe itumanaho kugira ngo bitume abantu bajyana n’ibihe ndetse no kurindirwa umutekano muri ako karere.

Barasaba kandi kubavugira kohereza Ingabo z’Igihugu FARDC muri ako gace, hakabaho ubufatanye hagati ya MONUSCO na FARDC bagahasha imitwe yitwaje intwaro.

 

To Top