Uburezi

Kimisagara; Abanyeshuri bishimiye ko bishyuriwe umusanzu w’ishuri n’Umuryango Tumukunde Initiative

Abanyeshuri biga ku Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara batishoboye batoranyijwe batsinda kurusha abandi, ni bo bagiriwe amahirwe yo kwishyurirwa umusanzu w’ishuri hamwe n’amafaranga yo kwishyura ifunguro rya saa sita.

Icyo ni igikorwa cy’Umuryango Tumukunde Initiative bafatanyije n’Umuryango mpuzamahanga Global Call to Action Against Poverty ndetse na The Peoples Vaccine.

Umwe muri abo banyeshuri bishyuriwe amafaranga y’umusanzu w’ishuri witwa Nsengiyumva Emmanuel akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yishyuriwe amafaranga angana n’ibihumbi 63, 000 frws harimo ni ayo gufata ifunguro ku ishuri saa sita.

Ati ‘‘Nishimiye iki gikorwa gikozwe na Tumukunde Initiative, nkaba mbonye uburyo bwo kwiga nta kongera kugira umutima uhagaze, kuko ngiye kwiga ntuje nta kibazo’’.

Naho umunyeshuri witwa Fiona Gitangaza akaba yiga mu mashuri yisumbuye uwo muryango Tumukunde na we ukaba wamwishyuriye ibihumbi 128, 000 frws harimo n’ifunguro rya saa sita,.

Ati ‘‘Ngiye kwiga neza nta kibazo ndahamya neza ko nzatsinda neza, kuko mbonye noneho uburyo bumfasha kuzatsinda, imbogamizi narimfite muri uyu mwaka zirashize’’.

Nsengimana Charles Umuyobozi w’ishuri  w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara yashimiye cyane abo bafatanyabikorwa uburyo bafatikanya bagahuriza hamwe bagamije gushakira abanyeshuri uburyo bagomba kwiga nta mbogamizi.

Yagize ati ‘‘Abo banyeshuri babonye ubufasha bagiye kwiga neza, kugira tubatoranye ntabwo byatworoheye, kuko twashingiye ku abanyeshuri batishoboye kurusha abandi ariko kandi batsinda neza mu ishuri’’.

Nzabanterura Eugene Umuyobozi w’Umuryango Tumukunde Initiative, yishimiye ko icyo gikorwa cyo kugoboka abp bana bacyesheje kandi bakaba babashije guhigura umuhigo bari barahize wo gufasha abo bana kugira ngo babone uko biga neza nta mbogamizi.

Yagize ati ‘‘Nubwo twabasabye kwiga no gutsinda neza ariko kandi turabashishikariza gukomeza kwirinda icyorezo cyugarije isi Covid-19, ndetse no kwitabira kwikingiza byuzuye’’.

Icyo gikorwa cyo gufasha abanyeshuri batishoboye cyo kurihira abana bakomoka mu miryango itishoboye, bagitekereje bashingiye ku abana batabonaga ubushobozi bwo kwirihira umusanzu w’ishuri, hakiyongeraho ko hari n’abanyeshuri basigara mu gihe bagenzi babo bagiye gufata ifunguri rya saa sita, ariko izo mbogamizi zikaba zivuyeho ku banyeshuri babashije kurihira.

Ikindi uwo muryango Tumukunde Initiative washingiyeho ni ukunganira ababyeyi bagizweho ingaruka za Covid-19, bigatuma bamwe mu babyeyi b’abana batabasha kugira ubushobozi bwo kurihira amafaranga asabwa y’ishuri.

Kwesa umuhigo w’igikorwa cyo kurihira abana muri icyo kigo, habayeho ubufatanye bw’Umuryango Tumukunde Iniative, Global Call To Action Aganst Poverty hamwe na The People’s Vaccine.

Iyo miryango ishishikajwe ni uko ababyeyi bashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus bakongera kuzahuka, ubukungu bwabo bukongera gutera imbere, kuko mu gihe kingana n’imyaka ibiri ishize icyo cyorezo cyadutse ubuzima bw’imiryango itari mike yarahungabanye bikomeye.

Imiryango yihurije hamwe igamije gukangurira abaturage kwirinda, kwikingiza icyorezo cya Covid-19, hato badakomeza kwandura bakaba bakwanduza n’abagenzi babo

Abamaze kwikingiza mu Rwanda bararenga miliyoni 2, abo bakaba ari bo bamaze kwikingiza byuzuye inkingo 2, harimo n’abamaze gufata urukingo rwo kwishimangira, gukingira bikaba ari igikorwa kigikomeje mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, kuko hamwe twese tuzagitsinda.

Basanda Ns Oswald

To Top