Ibidukikije

Kigali:Abaturiye ikimoteri cya Nduba babangamiwe n’ibigiturukamo

Abaturage begereye ikimoteri cya Nduba mu Mujyi wa Kigali bavuga ko imyanda ikizanwamo, hari iyo imvura iguye iyo myanda ibasanga mu ngo.

Mu gihe ibibazo biterwa n’icyo kimoteri bisa n’ibyaburiwe ibisubizo abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko ikimoteri cya Nduba, gishobora gutera indwara zitandukanye abaturage.

Imyaka irenga umunani irashize, mu Murenge wa Nduba hashyizwe ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda iva mu Mujyi wa Kigali, cyazanwe, kivanywe mu Karere ka Kicukiro. Abagituriye ntibahwemye kugaragaza ko gishyira ubuzima bwabo mu kaga, Izo ngaruka kandi zinemezwa na bamwe mu baganga, barimo na Dr Bihira Canesius.

Nubwo inzego zitandukanye zimaze kwicara kuri iki kibazo inshuro zitari nke. Kuri uyu wa kabiri ubwo Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta PAC, yagezaga raporo ku badepite ijyanye no kubaka iki kimoteri, yavuze ko igisubizo kirambye cy’iki kibazo gishingiye ku kugikorera inyigo. Nkuko bitangazwa na Muhakwa Valens perezida wa Komisiyo ya PAC.

Aho yagize ati “ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kirazwi kandi kirabangamye, nkuko abaturage babyivugira, gusa ikigomba ku gikorwaho ni inyigo, gusa binagaragara ko hari n’umutungo wo ku cyitaho ugenda unyerezwa ”.

Uretse ikibazo cyo kuba ikimoteri cya Nduba kitubakwa, PAC ivuga ko muri raporo y’umugenzuri w’imari ya Leta hanagaragaye ko amafaranga yifashishwa mu gucunga iki kimoteri cya Nduba nayo akoreshwa nabi.
Eric Habimana.

To Top