Itangazo

Kigal :Hafunguwe inzu y’isomero irimo ibitabo by’igifaransa

Kandama Jeanne

 

Itangazo rigenewe abanyamakuru, ryashyizwe ahagaragara ko ‘‘Institut Français’’, yafunguye inzu y’ibitabo (Bibliotheque) mu Mujyi wa rwagati ku wa 25 Gicurasi 2020, iyo nzu ikaba iha uburenganzira abantu bose bashaka kurigana, mu kurifungura, basaba ko abazarigana bakwiye kuzirikana kwirinda icyorezo cya coronavirus COVID-19, hirindwa intera za metero zigenwa hagati y’umuntu n’undi .

 

Juliet Bigotte, Umuyobozi Wungirije wa ‘‘Institut Français’’,  ahamya ko iyo nzu izaba ifunguye uhereye saa inne za mu gitondo (10hoo) kugeza saa munani n’igice (14h :30) kandi umuntu afite uburenganzira bwo gutira igitabo ndetse no kugitarura, ariko asize umwirondoro we uhagije, ni kuvuga ko uzatira icyo gitabo agomba kuba ari inyangamugayo.

 

 

Ibitabo byanditse mu gifaransa,, usanga biba birimo amagambo y’ubwenge, kuko mu gihe umwana cyangwa umuntu mukuru ashaka kuvomamo ubwenge n’ubuhanga, hari icyo byamumarira, haba mu mitekerereze cyangwa kuvuga neza ururimi rw’igifaransa.

 

 

Icyo kigo kije gufasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, gukomeza gutyaza ubwenge mu mitekerereze, harimo no kwandika igifaransa kitarimo icyasha n’amakosa, kugira ngo dukomeze gusigasira urwo rurimi rw’abize (intellectuel), kugira ngo umuco wo gusoma no kuvuga ukomeze gutera imbere haba mu Rwanda no ku isi.

Institut Francais yafunguye isomero mu Mujyi wa Kigali.

To Top