Ubuzima

Kayonza: Abagabo barembejwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore

Abagabo batuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza by’umwihariko mu Kagari ka Sangano bagaragaza ko basigaye bahohoterwa n’abagore, bagateza umutekano muke mu muryango, aho akenshi bitwaza uburingane.

Abagabo bo muri uwo mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Sangano, bavuga ko muri iki gihe abagore basigaye babahohotera, bitwaza ko bahawe uburenganzira bwo gukora icyo bashatse, bikagera naho basanga abagabo babo mu tubare, umugabo yagira icyo amubaza, amakimbirane agahera aho atangira.

Bati “ubu nta mugabo ukivuga mu rugo, niyo hagize ubigerageza umuhini uravuga, natwe abagabo turahohoterwa, turakubitwa, turahukana, ariko ibyo byose bikarenga tukaba ari twe twitwa abanyamakosa, ubu se aho wabereye wigeze wumva umugabo wagiye kurega ko yakubiswe n’umugore, baguseka”.

Abo bagabo bagaragaza ko ubuyobozi nabwo bushyigikira cyane abagore, kuko akenshi iyo havutse amakimbirane mu muryango, uwa mbere utambikanwa ari umugabo.

Abagore bo ntibavuga rumwe n’abagabo babo, bagaragaza ko akenshi abagabo ari bo bakunze guta inshingano zabo bagahungira mu tubari, rimwe na rimwe bituma banasahura ibyo mu rugo, umugore yashaka kubaza, hakavuka intonganya.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana, mu gukomeza gukumira amakimbirane n’ihohotera ishingiye ku gitsina, avuga ko hari gahunda irambye iri gutekerezwa yashyizweho ku buryo izo ngo zikimbirana, zizajya zimenyekana mu buryo bworoshye, bityo zigacyahwa ku mugaragaro.

Abatuye muri ako Kagari ka Sangano, bahamya ko amakimbirane yo mu ngo yazamutse ku kigero cyo hejuru, ibyo bigaturuka ku kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bikunze gufatwa ukundi, Bakaboneraho basaba ubuyobozi kongera kubasobanurira politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Abagabo bagaragaza ko n’ubuyobozi butiza umurindi abo bagore, kuko akenshi iyo amakimbirane agaragaye bihutira guhana abagabo, batabanje kumva urundi ruhande.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top