Amakuru dukesha itangazamakuru avuga ko Umuganga w’Umunyarwanda Kayiranga Saidi wakoreraga Croix Rouge muri Yemen, yaguye mu gitero cyagabwe ku ndege yari ivuye muri Arabia Saudite, ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Aden.
Abantu 20 ni bo baguye mu iturika ry’iyo ndege yoherejweho ibisasu [bikekwa ko ari bibiri] ku wa 30 Ukuboza 2020, naho 50 barakomereka.
Inkuru y’urupfu rwa Kayiranga wari mu kigero cy’imyaka 40 yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we, nyuma y’uko Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge yari yashyize ubutumwa kuri Twitter, buvuga ko hari umwe mu bakozi bayo waguye mu iturika ry’indege muri Yemen.
Nyakwigendera yakoze mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali, aho yari ashinzwe gucisha abantu mu cyuma (radiology), ndetse akora muri Legacy Clinics mbere yo kuba umukozi wa Croix Rouge muri Yemen.
Croix rouge yavuze ko kandi hari abandi bakozi bayo batatu bakomerekeye muri icyo gitero, naho babiri bakaburirwa irengero.
Indege yaturitse yari izanye abayobozi bakuru b’igihugu n’abatanga ubufasha bw’ibanze, ibakuye muri Arabia Saudite, aho bivugwa ko bari mu biganiro by’imikoranire myiza n’abayobozi b’icyo gihugu cy’abaturanyi.
Nyuma y’uko abagize guverinoma bahungishijwe urufaya rw’amasasu yavuze nyuma y’iturika, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko abagize guverinoma bameze neza nta kibazo bagiriye muri icyo gitero.
Ku rundi ruhande ariko kimwe mu bitangazamakuru cyo muri icyo gihugu cyatangaje ko umunyamabanga muri Minisiteri y’Abakozi yahasize ubuzima, naho abayobozi bungirije muri Minisiteri y’urubyiruko na siporo n’iy’ubwikorezi bakahakomerekera.
Umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro w’aba-Houthi ukorera mu majyaruguru ya Yemen ni wo washinjwe kugaba iki gitero