Umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto ni umuhanda uri muri imwe mumishinga yerekeranye n’ibikorwaremezo mukarere ka kamonyi mumwaka utaha wa 2020-2021,aho uyu muhanda uje kugirango wunganire umuhanda umwe rukumbi wabarizwaga muri kano karere werekeza mubice bitandukanye by’aka karere ka Kamonyi.
Ntago ari uyu muhanda gusa kuko nkuko umuyobzi w’akarere ka Kamonyi w’agateganyo Tuyizere Thadee abitangaza ngo barateganya kubaka umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto ariwo bateganyako uzatangira mukwezi kwa 12/2020 ukaba ugomba kuzarangira mukwezi kwa 5/2021,ikindi nuko ngo hazubakwa n’umuhanda werekeza kw’ivuriro ry’amaso aho wo ngo ugomba kuzarangirana n’ukwezi kwa 9/2020,agakomeza avugako impamvu yiyubakwa ry’iyi mihanda ngo nuko bije kugirango binatange akazi kubaturage batuye muri kano karere ka Kamonyi,ikindi nuko iyi mihanda igiye kubakwa muburyo bwo koroshya ubuhahirane mubahatuye,iyi mihanda kandi ije kugirango yongere n’isura nziza y’umugi w’akarere ka Kamonyi.
Aho agira ati”twavugako rero kamonyi bajyaga batubwirako ntamihanda tugira usibye umuhanda umwe,twahisemo rero kubaka iyi mihanda kugirango yunganire uwari usanzwe,ni umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto,nundi werekeza kw’ivuriro ry’amaso,ikindi turashimira abaturage kuruhare rwabo mukwiyubakira ibikorwaremezo muburyo butandukanye,iyi mihanda ije kugirango yoroshye ubuhahirane ndetse yorohereze n’abagana ririya vuriro, icyo izafasha abahatuye nuko bazabiboneramo akazi mugihe izaba yubakwa ,yaba gushyiramo itaka,kubaka ama rigore,gushyiraho amatara,ikindi nuko iyi mihanda izanongera ubwiza bw’akarere ka kamonyi,nukuvugako ubu tugiye kugira imihanda ibiri yerekeza mukarere ka kamonyi mo hagati”.
Aka karere ka kamonyi kandi mubijyanye nibikorwaremezo karateganya kubaka Umuhanda wa Kaburimbo unyura mu karere wa 31,5km,
Umuhanda w’igitaka ubahuza na Ruhango wa 19km,hari kandi Imihanda y’imbere mu karere ihuza Imirenge n’utugari ya 658,9km, Imihanda mishya igiye kubakwa: harimo nk’Umuhanda wa Kaburimbo ugiye kubakwa ugana ahari ibitaro by’amaso 2,15km, Umuhanda wa Kaburimbo uzubakwa wa Ruyenzi-Gihara-Nkoto wa 10.8km.
Yanditswe na Eric Habimana.