Ubukungu

Kamonyi:Barifuza kubakirwa ikiraro kibahuza n’Umujyi wa Kigali

Mu gihe abaturage b’Umurenge wa Mugina ku ruhande ruhana imbibe n’uwa Mageragere muri Nyarugenge, bifuza ikiraro kibahuza n’Umujyi wa Kigali batagombye kuzenguruka Rugobagoba, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo burabizeza gukora ubuvugizi kuri iki kiraro, kuko umushinga wo ku cyubaka urenze urwego rw’akarere.

Abagaragaza iki kibazo n’abo mu Kagari ka Nteko ho mu Murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi,  bavuga ko bahinga kandi bakeza, ariko bakagurisha bahomba kubera urugendo rwo kuzenguruka za Rugobagoba na Runda mu gihe byaborohera bikanahenduka, baramutse babonye umuhanda wabahuzana Kigali mu gihe hakubakwa ikiraro kuri Nyabarongo gihuza Mugina muri Kamonyi, na Mageragere muri Nyarugenge.

Bati“dukora duhomba kuko iyo tujyanye imyaka yacu kuyigurishiriza I Kigali usanga amafaranga ashiriye mu ngendo, bitewe n’uko nta kiraro kitwinjiza muri Nyarugenge dufite, rero ingendo dukora nizo zitugora kuko turavunika, tubonye uburyo bworoshye bwo kwinjiramo byadufasha”.

Mayor Tuyizere Thadée uyobora Akarere ka Kamonyi na we yemeranya n’abo baturage ku cyifuzo cyo guhahirana n’Umujyi wa Kigali batagombye kuzenguruka za Rugobagoba, gusa na none uwo Muyobozi w’Akarere ka Kamonyi, akomeza avuga ko kubaka ikiraro kuri Nyabarongo atari umushinga akarere ka kwigerera, cyakora akavuga ko icyifuzo cy’abaturage bazagikorera ubuvugizi, ubufasha bwaboneka kikubakwa.

Ati“ umushinga wo kucyubaka urenze ubushobozi bw’akarere, gusa natwe turabibona ko gicyenewe ariko nyine turakomeza gukora ubuvugizi igihe ubushobozi bwaboneka twacyubaka”.

Kimwe n’abo baturage bo mu Murenge wa Mugina ku Ruhande ruhana imbibe na Kigali ndetse n’Ubugesera, hari henshi mu gihugu usanga abaturage bakora bakagwiza umusaruro ariko bagakomwa mu nkokora n’inzira z’ubuhahirane ziba ziziguye cyane, kubera ibikorwa remezo n’amateme n’imihanda biba bidahari, bityo icyagateje imbere umuhinzi kikitwarirwa n’umwikorezi.

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top