Ubukungu

Kamonyi:Abahoze bahabwa inkunga y’ingoboka barasaba ubuyobozi kubakurikiranira ibyabo

Mu gihe bamwe  mu  batishoboye bahoze bafata inkunga y’ingoboka bo  mu  Murenge wa Musambira  mu  Karere ka Kamonyi,  basaba ubuyobozi kubakurikiranira imitungo yabo yavuye  mu  mafaranga bakatwaga buri kwezi, babwirwa ko ari ayo gukora ibikorwa bizabateza imbere, bakaba batarigeze bayahabwa bamwe bagapfa batayabonye.

Mukagatare Yozefa umukecuru w’imyaka 85 ni umwe muri aba baturage, avuga ko amafaranga y’inkunga y’ingoboka bagenerwaga mu  mwaka wa 2012, ntacyo yigeze abamarira kuko ibikorwa yashowemo batamenye aho byarengeye aho kubateza imbere, ikibazo asangiye n’abandi bafataga aya mafaranga.

Aba  baturage bakomeza bavuga ko bari banashingiwe koperative Kayemu(koperative y’abahinzi ba Musambira) kugeza ubu, ngo bibaza imirima baguze ndetse n’inzu zirimo n’iz’ubucuruzi uwo zanditseho, dore ko bagerageje kubaza bagasanga na koperative yabo itazwi kuko nta buzima gatozi ifite.

Bati“ twari twarabwiwe ko tuzajya dukatwa amafaranga hanyuma ayo mafaranga yamara kugwira tukazagurirwa inzu, si inzu gusa kuko twari twaranasezeranyijwe ko tuzagurirwa n’imirima, gusa ibyo byose n’ubwo byaguzwe ntabwo twigeze tubigiraho uruhare,  yewe ni yo mirima yaje kugurishwa tutabizi, ni ukuvuga ibyo twari twaraguriwe byose byaburiwe irengero, ni yo tubajije batubwira ko ni yo koperative nta hantu izwi, ko izo nzu zitatwanditseho, yewe ni yo mirima ngo ntabwo ari iyacu”.

Ku ruhande rwa Habumugisha Yohani umuyobozi w’iyo koperative bavuga ko itigeze ibaho, ndetse akaba no mu batungwa agatoki ko kwigwiza ho imitungo yaba banyamuryango, we avuga ko amafaranga yabo ngo bayashoye mu bikorwa hanyuma nyuma biza guhomba, n’ubwo icyo kibazo ngo baje ku kigeza ku ubuyobozi bw’akarere.

Ku ruhande rw’Uwamahoro Prisca umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kamonyi, we avuga ko ibibazo by’abo baturage bizakemurwa bahereye ku byifuzo byabo, na cyane ko atari umwihariko w’ako karere, gusa ari ikibazo basangiye n’utundi turere.

Iyo koperative Kayemu yari igizwe n’abanyamuryango 344, usibye amafaranga bakaswe yashowe  mu  bikorwa bitandukanye, abo baturage bavuga ko banakatwaga ibihumbi 200 yo kuzashyingura umunyamuryango uzajya apfa nyamara ngo abapfuye bose ntayo bigeze bahabwa kandi barayakaswe.

Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko icyo kibazo bukizi ariko hategerejwe umurongo kizahabwa, kuko kiri no mu tundi turere atari umwihariko w’ako karere gusa.

 

Eric Habimana

 

 

To Top