Ubukungu

Kalisa Djihad arashinjwa n’abahinzi kudatanga amavuta n’imashini byo kuhira

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bakorera ubuhinzi ku nkengero z’umugezi w’umuvumba by’umwihariko abo kuri site ya Nsheke, barashinja uwitwa Kalisa Djihad kutabaha amavuta n’imashini byo kuhira imyaka, kandi Leta yarabibageneye bakavuga ko ayihera abasanzwe ari abakire.

Abataka kudahabwa amavuta ndetse n’imashini zuhira imyaka ni abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abakorera ubuhinzi ku nkengero z’umugezi w’umuvumba kuri site ya Nsheke, baratunga agatoki umufashamyumvire mu by’ubuhinzi  Kalisa Djihad bemeza ko  arobanura ku butoni mu isaranganya ry’ibyo bikoresho.

Bati “iyo tugiye kumusaba imashini ngo twuhire imyaka arazitwima, kandi yarangiza akaziha abantu, bishooye kandi nyamara barazitanze ngo tujye tuzikoresha twese”.

Djihad ushinjwa n’aba baturage ntiyemeranya nabo ahubwo we avuga ko ubufasha Leta itanga bukoreshwa uko bikwiye akavuga ko  hari n’igihe ayo mavuta ataboneka.

Ati “njye nta muturage ndima ibikoresho kuko ntacyo naba mbimaza,ahubwo hari iihe baza no gushaka ayo mavuta natwe tutarayabona,wababwira ko ntayahari bakumva ko ari ukubyimana”.

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira mu Karere ka Nyagatare Nezerwa Issa avuga ko iyi site ya Nsheke n’ubundi ifite ikibazo kuko akenshi ngo ikorera ku jisho.

Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare hegitari 8,750 ni zo zikorerwaho ubuhinzi bwuhirwa mu gihe aka karere gakunze kugira ikibazo cy’izuba ryinshi, bigatuma rimwe na rimwe abahinzi barumbya ku ikubitiro abahawe ubu bufasha bwo kuhira ni abakorera ubuhinzi bwabo ku nkengero z’umugezi w’umuvumba.

 

To Top