Imyidagaduro

Israël Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe mu muzika wa Gospel

 

Basanda Ns Oswald

Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri muzika wa Gospel usanga bakunze kumva indirimbo z’umuhanzi bakunze kwita Mbonyi Israël, bitewe n’amgambo usanga abantu bakunze kuvuga ko zisize amavuta y’Imana, kandi harimo ubutumwa bwiza bugamije guhindura abantu zibaganisha kugukunda Imana.

Ibyo byatumye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, asobanurira itangazamakuru impamvu bahisemo Mbonyi ku ikubitiro muri gahunda yitwa ‘Twende Jerusalem’.

Ron Adam, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, yavuze ko impamvu bahisemo Israel Mbonyi nk’umuhanzi wa mbere uzitabira gahunda ya ‘Twende Jerusalem’, ari uko ari umwe mu bafite umwihariko mu Rwanda, ukunzwe cyane.

Ibyo Ron Adam yabivuze ku wa 3 Ukuboza 2020, mu muhango wo gusangira wahuje ubuyobozi bwa Ambasade ya Israël mu Rwanda n’abaterankunga ba gahunda ya ‘Twende Jerusalem’.

 

Amwe mu makuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, avuga ko muri uwo mugoroba wo gusangira wabereye muri Kigali Serena Hotel, abatumiwe bataramiwe n’uwo muhanzi wabasogongeje ku byo azakorera mu bitaramo umunani yitegura gukorera mu mijyi yubatse izina ku Isi nka Jerusalem.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, yagize ati ‘‘Twishimiye kuba turi kumwe hano, buri wese agubwe neza. sinifuza kuvuga byinshi, ahubwo Mbonyi agiye kudutaramira. Twatekereje igikorwa cya ‘‘Twende Jerusalem’’, mu rwego rwo guhuza abaturage b’ibihugu byombi, njye mu myizerere, nemera ko ubuhanzi ari kimwe mu byahuza abantu”.

‘‘Twahisemo guhera kuri Mbonyi, kuko ari umuhanzi wihariye, ndabizi abanya-Israël bazamukunda”.

Umubano w’u Rwanda na Israel

Ambasaderi Ron Adam yishimiye kuba abaturage b’igihugu ahagarariye baratangiye gutemberera mu Rwanda cyane ko mu minsi ishize ari bwo indege y’iki gihugu yazanye ba mukerarugendo ba mbere bashaka kumenya urw’imisozi igihumbi.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo Mbonyi azakorera muri Israël bizaba mu minsi ya Pasika muri Mata 2021.

Iyi gahunda iri mu murongo wa Ambasade ya Israël mu Rwanda wo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’urwego rw’ubuhanzi.

Bimwe mu biganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga

 

Israël Mbonyi, aririmba indirimbo z’Imana ari mu baririmbyi bamaze kumenyekana mu muzika wa Gospel wo guhimbaza no kuramya Imana, amaze kumenyakana haba mu bihugu by’ibiyaga bigari no ku yindi migabane y’isi.

Ubwo yaganiraga na Imvo n’Imvano kuri bbc Gahuzamiryango, ari kumwe n’umunyamakuru witwa Robert Patrick Misigaro, yavuze ko indirimbo ze zakunzwe cyane mu Rwanda akomokamo, mu bihugu by’ibiyaga bigari ndetse no ku isi aho twavuga nko gukora ibitaramo haba mu Bwongereza, muri Canada, mu Bubirigi, mu Buholandi, muri Finland, mu Buhindi, muri Kenya, Uganda, Mozambique, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Umuhamagaro wa Israël Mbonyi

Iryo tangazamakuru rihamya ko uwo muhanzi, kugeza ubu afatwa nka nimero ya mbere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi yanavuze impamvu yatumye agira imbaraga zo kwigomwa ibyo yize hanze y’u Rwanda akihebera Gospel.

Mbonyi yavuze ko yakuze afite umuhamagaro wo kubwiriza ijambo ry’Imana, ari nayo mpamvu ahera avuga byatumye yiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana biciye muri muzika, ibyo byanatumye agenda yegukana ibihembo bitandukanye harimo n’igihembo cya ‘‘Isango na Muzika Awards’’.

Yagize ati”Mu byukuri nari mfite umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa, numvaga mfite inyota yo gutanga ubutumwa bw’ihumure bukomeza imitima y’abantu”.

Uwo muhanzi yavuze ko atigeze ajya muri muzika agamije ko azakuramo amaronko cyangwa kubonamo ibihembo ahubwo ko byagiye biza hanyuma ariko atari byo yari agamije kugeza magingo aya, yumva atari cyo ashyize imbere ko agamije kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu binyuze mu Ijambo ry’Imana rihindura abantu.

Israël Mbonyi yize ibijyanye na Pharmacy ariko kubera umugambi n’umuhamagaro ntabwo ari byo yakomeje nyuma yo kuminuriza mu Buhindi ahubwo agikomeje kwiga yakomeje gukora no guhanga indirimbo zihimbaza Imana, agarutse mu Rwanda yashyize noneho imbaraga ze zose mu muziki wa Gospel, aho usanga indirimbo ze zikunzwe cyane mu Rwanda no ku yindi migabane yo ku isi.

 

Israël Mbonyi ni umwe mu nkingi mu muziki wa Gospel mu kuramya no guhimbaza Imana uhereye mu 2015, amaze kubona ibihembo bitandukanye harimo ‘‘Isango na Muzika Awards’’, ‘‘Maranatha Awards’’, iyo yayihawe nyuma yo gusohora indirimbo yitwa ‘‘Mbwira’’.

Indirimo z’Imana zakunzwe cyane haba mu Rwanda no ku isi hari Mbwira, Number one Yankuyeho urubanza, Karame, Hari Ubuzima, Sinzibagirwa, Indahiro, Nzi ibyo nibwira n’Intashyo.

Izo ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abantu bakunze kuzifashisha mu nsengero no mu bitaramo bitandukanye, aho usanga abo bakunze kwita ba DJ bazifashisha mu kugurisha album ndetse no kuri Radio na Tv, mu rwego rwo kuruhura abantu ngo barusheho kugubwa neza.

To Top