Ibidukikije

Ingoro ndangamurage y’Ibidukikije i Karongi ikurura ba mukerarugendo – Meya Ndayisaba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwemeza ko kuba mu Ngoro ndangamurage y’ibidukikije harongerewemo ibindi bintu byo gusura byagize uruhare mu kongera abantu bahasura.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François, avuga ko kuba Akarere ka Karongi gafite Ingoro y’ibidukikije kandi ikaba ari yo ya mbere iboneka mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara ari iby’agaciro gakomeye kuko bizanira Akarere ba mukerarugendo banyuranye bavuye hirya no hino ku Isi. Akagira ati “Ni ishema ku Karere ka Karongi kugira Ingoro y’ibidukikije kuko iboneka mu Rwanda gusa mu Karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara.”

Akomeza avuga ko iyi ngoro isurwa cyane kubera ibindi bintu bahazanye bivanywe i Kigali mu Ngoro y’Amateka kamere izwi nko kwa “Kandt” bigizwe n’inyamaswa n’amabuye y’agaciro kuko ibyo bintu bibarirwa mu bidukikije. Muri izo nyamanswa usanga barumishije harimo nk’ingona, inzoka, inyoni, inkende, ibinyugunyugu, imparage, ibikanka by’ingangi n’ibindi bibereye ijisho bigaragaza ibintu ushobora kubona muri pariki ziri mu Rwanda mu gihe uzisuye.

Iyo usuye iyi ngoro kandi uhasanga n’inzoka nzima ndetse n’ingona byose byavanye mu ngoro y’amateka izwi nko kwa Kandt kuri ubu igaragaza amateka y’abakoroni b’Abadage mu Rwanda.

Usangayo ibijyanye n’ingufu (Renewable and non renewable energy) n’urugendo rukorwa ngo zitange amashanyarazi ndetse n’amabuye y’agaciro agaragaza ubukungu bw’u Rwanda n’aho aherereye nka gasegereti, almunium, colta, wolfram n’ayandi, ku buryo biha ishusho ba mukerarugendo yo kuba bashora imari yabo mu gihugu.

Ikindi gitangaza umuntu uhageze abona, ni ubusitani bwakozwe hejuru y’igisenge k’Ingoro ndangamurage y’ibidukikije. Ubu busitani bukaba bugizwe n’ibiti n’ibyatsi gakondo bitandukanye usanga birimo ibivamo imiti ya kinyarwanda hagamijwe kubibungabunga kugira ngo bidacika ahubwo abantu bage bahakura imbuto.

Ubu busitani kandi bufasha abanyeshuri ndetse n’urubyiruko muri rusange bahasura kuko basobanurirwa amoko y’ibyo biti n’akamaro kabyo kuko hari benshi bumva babivuga ariko batarabibona.

Ingoro ndangamurage y’ibidukikije iherereye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura ikaba yaratashywe muri Nyakanga 2015. Iyi ngoro itarongerwamo ibintu byavuye i Kigali yasurwaga n’abantu bagera ku bihumbi 20 buri mwaka ariko kuri ubu usanga barikubye inshuro ebyiri.

Niyonkuru Omar ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, avuga ko ubwo we na bagenzi be basuraga Ingoro ndangamurage y’ibidukikije yashimishijwe no kwibonera inzoka bakamusobanurira amoko yazo. Agira ati “Ni ubwa mbere nari mbonye inzoka kuko uyegera hafi kuko ntacyo yagutwara kuko iba iri mu birahure.”

Akomeza avuga ko yanashimishijwe no kubona ubusitani buri hejuru y’inzu agasobanurirwa amoko y’ibyatsi birimo ndetse bimwe bikaba bivura indwara zinyuranye.

To Top