Umuco

Imulenge:NDARIRA SINYANDIKA!

Mbese ndacagira uwo ndirira?

Ndibaza niba nkigira uwo ndirira bikanshobera.

Mbese ndacagira uwo ndirira Mwana wanjye?

Ko nsa nincike kandi narabyaye!!

Rumenge na Nyirimulenge twarabyaye turaheka;

Mbese ndacagira uwo ndirira?

Nsigaye nirigwa kugasozi, imvura ikanyagira; itanyagira izuba rikancanira, bwira imbeho ikantaha, mugicuku ngatonda ikime, mugitondo nkabura unkomereza ikombe, mfatwa numwuma, nkabura umfungurira nkufungiwe ikuzimu.

Mbese ndacagira uwo ndirira, ko Gakondo yanjye, ingombyi yaduhetse, ngeze aho kuyivuma nyituka, nyita “ikuzimu”!

Icakora, sinibagiwe ineza yangiriye,

Ahari, ibi mbiterwa nagahinda mfite.

Mbese ndacagira uwo ndirira ?

Bana banjye ntimukangire incike mugihari.

Mumyaka yashize, ibihe bisura ibi turimo bitangiye kwisuganya, mwahagurukijwe nubutwari nabatoje, mufata iyimahanga kuja gushaka ubumenyi nimbaraga zizatuma mubasha gukumira ishano rizatera.

Mugezeyo, nyuma yo gukamirika, mukora ibyubutwari nkintore zabitojwe koko, kugeza ubwo mutasigaye inyuma muguhagarika amahano yaberaga mugihugu cabaturanyi, igihe Abo duhuje ubwoko barenganaga, bakicwa, bakarimburwa, bazira uko baremwe. Ntimwarebereye, mwaremeye mumena amaraso kubwabo, nkuko kuva kera, muzira akarengane uko kaba gasa kose, kuwo kaba gakorerwaho wese. Uwo muco mwiza wahereye muri basogokuruza bacu, nibo bawudutoje; wakomeje kubaranga kugeza nuyu munsi.

Noneho, simfite Impamvu yo kuriririra undi muntu uwariwe wese mugihari.

Ntampamvu yo kuriririra UN mugihari.

Ntampamvu mfite yogutakira amahanga mugihari.

Ntampamvu mfite yotuma mpeza amaso mukirere, ndeba kumisozi, ndangurura Ijwi rirenga, ntabariza abatanyumva mugihari.

Ndabibutsa gusa igihango mwagiranye na gakondo yabibarutse, ndabibutsa imwe mumpamvu yatumye mufata intwaro, muja mugisirikare, ndetse ntimwatinya no kwambuka imbibe zigihugu canyu, munyuze munzira zinzintane, guhaha ubumenyi, buzatuma mugira imbaraga mutari mufite, zizabafasha guca akarengane kakorerwaga ababyeyi banyu. Akarengane katumaga bahozwa kunkeke kandi bari mugihugu cabo.

Ndabibutsa Impamvu yatumye mutinyuka, ubwo mwar imahanga, kubaza ubuyobozi bukuru*, ikibazo gikomeye ndetse bamwe murimwe mwabonaga ko kubaza ico kibazo bishobora kuba impamvu yatuma mugira akaga gakomeye, kumpamvu yuko mutar iwanyu: “Mutese ko twabafashije kurwana uru rugamba rwo kwibohora no guhagarika Génocide, ariko natwe ababyeyi bacu nabarumuna bacu, bakaba bari mukaga gakomeye kuriya, Urwabo ruzaba uruhe?(que sera leur sol) Bizagenda gute ko nabo bakeneye kuramirwa? *Mubyukuri Baradukeneye, kandi niyo mpamvu turi hano. Turi hano kubwabo…

Ndabibutsa Impamvu yatumye mwanga gusubira iyo bamwe murimwe, mwakoreye amafunzo ya gisirikare, ubwo amasezerano yubufatanye hagati ya Congo nabafatanyabikorwa bayo, yarangiraga. Bituma murengana, muja mugihe cumwijima wicuraburindi, ubwoko bwacu buja mukaga gakomeye cane, ubwo twabuze kimwe cagatatu cg cakabiri canyu cose(ndagereranyije, nshobora kuba mvuze umubare munini cg muto murambabarira). Mwapfiraga gushira mutazi Impamvu mupfa.

Ndabibutsa Impamvu yatumye mwanga guhora mukorera mukwaha kwabandi, mukitanga, mukemera guhangana nababarushaga imbaraga ico gihe, kugeza mugeze kuntego. Nubwo mwahatakarije benshi murimwe, ariko twishimiye intambwe abasigaye, mugezeho.

Inshingano mufite hirya no hino muri Congo sizo zatumye mufata intwaro.

Inshingano mufite hirya no hino muri Congo sizo zatumye munyura muribiriya byose mwanyuzemo.

Amapeti mwambaye kubitugu byanyu siyo yatumye mufata intwaro.

Imyanya mwiza muhagazemo uyu munsi siyo yatumye mufata intwaro habe namba!

Wibuke ko: Umwanya wose urimo, uko waba uhagaze kose nuko umeze kose sibyo byaguteye gufata intwaro.

Mbese ndacagira uwo ndirira ?

Ninde wabaroze? Niki gituma mwiyibagirwa ubwanyu, mwarabashije kwibuka abandi?

Niki kibatera kwirengagiza, uyu munsi akaga Gakondo yanyu irikunyuramo?

Niki gituma mutabona akaga ababyeyi banyu nabarumuna banyu barimo ?

Niki kibateye kwibagirwa agaciro kanyu, kugeza naho mwibagirwa amaraso mwamenye?

Niki gituma mwirengagiza inshingano zanyu ?

Nimigozi ki ibahambiririye iyo muri, mudashobora guca ngo mutabare ababyeyi banyu?

Nimumbwire: niki mwariye catumye imitima yanyu ipfa mugihagaze?

Amaraso yabagenzi banyu mwabanye arabarega;

Amaraso yababyeyi banyu nabarumuna banyu bazira akarengane arataka kumisozi y iMulenge;

Arasaba kurenganurwa no guhabwa agaciro.

Mbese ndacagira uwo ndirira ?

Bana banjye, uku meze, niyo ngororano mwahisemo kungororera?

Uyu niwo mugabane wanjye na Gakondo yabibarutse ?

Mwisubireho, mwibuke isezerano, mwibuke igihango twagiranye.

Mugihari, mfite uwo ndirira, Mugihari niringiye guhozwa amarira, Mugihari niringiye gutura no gutuza muri Gakondo twarazwe  na basogokuruza bacu.

Mugihari niringiye kuzava kugasozi, ntahe murugo, Mugihari niringiye kutazakomeza kwangara, Mugihari, niringiye kuzakurwaho ikimwaro, Mugihari niringiye kuzagira ishema nijambo, Mugihari mfite uwo ndirira.

Yari UMUBYEYI WA GENERAL, SEKURU WA COLONEL, ISE WABO NA MAJOR, NYIRARUME WA CAPTAINS, UMWISHWA WA LIEUTENANT,… WASIGA UMUGIRIYE, MURUMUNA WA TWIRWANEHO

To Top