Ibidukikije

Impamvu nyamukuru itera imvi z’imburagihe

Kandama Jeanne

 

Mu gihe bitaba biterwa n’uruhererekane mu muryango, bigatuma umuntu ukiri muto agaragarwaho umusatsi w’umweru bita ‘‘Imvi’’, birashoboka ko bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zijyanye n’ibidukikije cyangwa se bigaterwa n’uburwayi.

 

Hari abantu bamwe usanga bagaragaraho imvi z’uruyenzi mu myaka 30 na 40, usanga kandi hari abantu bakunze gushyiramo imisatsi y’imiterano bagifite imyaka 20, bagashyiramo iyo misatsi y’umweru.

 

Mu gihe ababyeyi na bo bahuye n’icyo kibazo bagifite imyaka mike, birumvikana ko kiba ari ikibazo cy’uruhererekane ku babyeyi.

 

Mu gihe umuntu ashobora guhangwaho n’imvi z’imburagihe, birumvikana ko biba ari uruhererekane mu maraso, mu gihe kandi usanga bamwe bo mu muryango bafite uruhu rwihariye, wabirebera mu mpamvu zibitera.

 

Guhangayika

 

Ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko hari uruhererekane rushobora kuba ruterwa no guhangayika ko bifitanye isano no kugira imvi z’imburagihe.

 

Abashakatsi bavuga ko imvi z’imburagihe bifitanye isano no kugira uwo musatsi igihe kitari cyagera.

 

Urugero rwa hafi ni aho amafoto y’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama mu mwaka wa 2009 n’umwaka wa 2016, aho usanga ubuzima bwe mu nzu y’umweru (Maison-Blanche) byatumye ahindura isura ye.

 

Itabi

 

Nta kintu na kimwe kibi kiruta kunywa itabi, kuko rihindura cyane imiterere y’uruhu bikaba bifitanye isano rya hafi n’imvi z’imburagihe.

 

Ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko hari isano hagati yo kunywa itabi no kugira imvi z’imburagihe mbere y’imyaka 30.

 

Umubiri w’umuntu unywa itabi, uba werurutse cyane n’umusatsi nawo ni uko uba uri, kuko itabi rigira ingaruka mu mubiri w’umuntu, bigatuma uba mubi cyane.

 

Ubuzima

 

 Mu bihe bimwe na bimwe, imvi z’imburagihe z’umweru, bishobora kuba biterwa n’imibereho iterwa n’uburwayi, bikaba byagira ingaruka ku uruhu rw’umuntu n’umusatsi, bishobora kuba biterwa kandi n’ibura rya vitamini B12 bigatera uburwayi butandukanye.

 

Urwo ruhurirane rw’ibyo bibazo bitandukanye bigera mu maraso mu nyoko-muntu, mu gihe nta muntu n’umwe wagiye ahura n’icyo kibazo cy’imvi z’imburagihe, ushobora kwihutira kujya kwa muganga, ukareba niba mu mubiri wawe bimeze gute, bakareba mu maraso ko ufitemo intungamubiri zihagije.

 

To Top