Umuco

Impaka ku bunganizi ba Rusesabagina hagati ya Me Rugaza David na Me Gatera Gashabana

Umuryango wa Rusesabagina  Paul wanze umwunganizi we mu mategeko ari we Me Rugaza David ahubwo bashaka Me Gatera Gashabana, akaba ari we umuryango wahisemo, ni mu gihe Me Rugaza David ari we Rusesabagina yari yihitemo ubwe.

 

Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

 

Ashinjwa kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda, byakorewe muri Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahagabwe ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

 

Umuryango wa Rusesabagina wanze ko Me Rugaza David yaba umwunganizi, kuko ngo abogamiye kuri Leta, naho Me Gatera Gashabana, umuhitamo bitewe ni uko ari we wunganiye Victoire Ingabire wahoze ayobora FDU-Inkingi.

 

Ingabire Victoire yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 uhereye 2013, yaje guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu mu 2018, icyo gihe yashinjwaga icyaha cyo kugambanira igihugu, agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

 

Umuryango wa Rusesabagina bo ntabwo bashaka ko Me Rugaza David umuyobozi w’Ikigo gitanga ubwunganizi mu mategeko cyitwa Rugaza Law Firm, yakunganira mugenzi wabo.

 

Umuryango wa Rusesabagina wifuza ko mu gihe cy’ubwunganizi mu inkiko ko ahubwo yakunganirwa na Me Gatera Gashabana, kimwe n’abandi bunganizi baturuka mu mahanga nka, Kate Gibson ukomoka muri Australia, wigeze kunganira mu mategeko Bosco Ntaganda na Jean Pierre Bemba mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

 

Jared Genser wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umunyamategeko ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, yashinze umuryango Freedom Now, wunganira abantu mu mategeko.

 

Uwo muryango mu 2017 wajyanye ubusabe muri Loni, usaba ko Tom Byabagamba, Frank Rusagara na François Kabayiza barekurwa, kuko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

 

Brian Tronic wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akorana na Jared Genser.

 

Vincent Lurquin ukomoka mu Bubiligi, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), yunganiye mu mategeko Emmanuel Bagambiki,  yanasabye kunganira Diane Rwigara, washinjwaga gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

 

Philippe Larochelle wo muri Canada, mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda yunganiye Callixte Nzabonimana na Jerome Bicamumpaka, anunganira Léon Mugesera i Quebec.

 

Peter Robinson wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i Arusha yunganiye Joseph Nzirorera, Jean de Dieu Kamuhanda, Laurent Semanza, Casimir Bizimungu, Augustin Ngirabatware n’uwahoze ari perezida wa Repubulika Srpska, Radovan Karadžić, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

 

Kathryne Kurth, Umuvugizi w’Umuryango washinzwe na Paul Rusesabagina, yatangaje ko batemera uyu munyamategeko, kuko atazwi ndetse atifuzwa n’umuryango wa Rusesabagina, umushinja kuba “abogamiye ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda”.

 

Me Gatera Gashabana abajijwe niba yakwemeza niba koko ari mu bagiye kunganira Rusesabagina yagize ati “mu mahame yanjye, umbabarire,  ntabwo nagira icyo mvuga mu binyamakuru”.

 

Abasesenguzi bavuga ko Rusesabagina ari we wa mbere ukwiriye guhitamo umwunganizi (avocat)yifuza, nubwo ngo umuryango we wifuza kumushakira undi mwunganizi ariko ko ari we ufite ijambo rya nyuma.

 

Me Rugaza David, ni we munyamategeko watoranyijwe na Paul Rusesabagina,  kugira ngo abe ari we umwunganira, mbere yo kumutoranya yabanje guhabwa urutonde rw’abanyamategeko n’imyirondoro yabo, hanyuma yihitiramo umwe, kuko yagiye anabaganiriza umwe ku wundi.

 

Me Rugaza asanzwe aburana ibyaha by’inshinjabyaha mu Rukiko rw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru ni n’Umuyobozi ushinzwe abavoka baburanira abatishoboye ku buntu. Ni umwarimu muri Kaminuza, kandi yabaye Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ayobora ishami rya Kaminuza ya Kigali na Musanze.

 

Ati “Nishimiye kumwunganira kandi nzakomeza kubikora ndengera inyungu ze nk’uko amategeko abiteganya’’.

 

To Top