Ibidukikije

Imbuzi y’Imvura nyinshi igiye kugwa hagati y’iyi minsi itatu

Itangazo dukesha ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kigaragaza ko uhereye ku wa 19 kugeza 21/ 2021 ko hari imvura nyinshi mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo usibye Kamonyi na Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga hakiyongeraho igice kimwe cy’Akarere ka Rulindo hazagwa imvura iringaniye kimwe n’uturere tugize Umujyi wa Kigali naho uturere tugize Intara y’Iburasirazuba hakazagwa imvura isanzwe hiyongereyeho Akarere ka Gisagara.
Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru kimwe n’Iburengerazuba n’Amajyepfo cyane muri Nyaruguru na Nyamagabe hashobora kugwa imvura nyinshi kimwe n’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, iryo tangazo rivuga ko bagomba kwitegura guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’iyo mvura nyinshi.
Iminsi yashize abahinzi bari bamaze kugira ikibazo kubera ibura ry’imvura ariko uhereye umunsi w’ejo ku wa 18 Ukwakira 2021, hakaba haraguye imvura y’impangukano cyane mu Mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hatandukanye hirya no hino mu gihugu, bigaragara ko imvura y’umuhindo yatangiye.
Abahinzi n’Aborozi bashizwe igorora, imyaka yari yaheze mu butaka ikaba yatangiye kumera ndetse n’abari bifashe mu gutera na bo bakaba bagiye kongera gushyiramo imyaka, kuko imihindagurikire y’ikirere usanga ikora uko yishakiye.
Iteganyagihe riburira 19 Ukwakira 2021

Basanda Ns Oswald

To Top