Amakuru

Ibyishimo ku banya Centrafurika basoje umwaka mu mutekano usesuye

Bamwe mu baturage b’Umujyi wa Bangui babonaga Ingabo z’u Rwanda zigenzura umutekano mu duce dutandukanye kandi bo bifashe neza bishimira umwaka utangiye n’undi utangiye,bazamuye amajwi bati ‘harakabaho u Rwanda na Perezida warwo’.

Tariki 20 Ukuboza 2020 ni bwo ingabo zihariye z’u Rwanda (Special Forces) zahagurutse ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali zerekeza i Bangui mu murwa Mukuru wa Centrafrika.Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara habe amatora rusange.

Inyeshyamba z’ihuriro CPC ziyobowe na Francois Bozize zari zahugurukiye kuburizamo amatora kandi zihamagarira n’abaturage kugendera muri uwo murongo.

Ingabo z’u Rwanda hari abazigereranya n’intumwa z’Imana

Harouna Douamba, umugabo uharanira kwiha agaciro kw’Afrika(Panafricanist) washinze umuryango mpuzamahanga ANA (Aimons Notre Afrique/Dukunde Afrika yacu),akagira n’ibinyamakuru 22 hirya no hino ku isi,avuga uko yumvise ameze aba bakomando b’u Rwanda bakigera ku Kibuga mpuzamahanga cya M’POKO i Bangui.

Yagize ati “U Rwanda ni nka……murabizi iyo musabye Imana kubafasha nta narimwe murebesha Imana amaso ibari imbere! Abanya Centrafurika basabye ko babona ubufasha kandi igihugu Imana yohereje muri Centrafurika ni u Rwanda!Ntabwo abantu bagomba kubihisha, bigomba kuvugwa kugira ngo  Perezida Kagame akomeza  umurimo yatangiye ku mugabane ,Perezida Kagame yeretse isi ko ari umupanafrikanisite, ko aharanira agaciro ka Afurika. Tukibona ingabo zihariye z’u Rwanda zigeze ku butaka bwa Centrafurika, njyewe ubwanjye amarira yazenze mu maso! Nahise mbona ko umugabane ukangutse.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru izi ngabo zaraye zoherejwe muri Centrafrika, Perezida w’u Rwanda yagarutse ku  butumwa zahawe.

Yagize ati ”Twatekereje ko binyuze mu masezerano ari hagati y’u Rwanda na Centrafurika ndetse no mu busabe bw’iki gihugu, amabwiriza agenga imikorere azaba atandukanye bikazadufasha kurinda cyangwa kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zishobora kwibasirwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro ndetse no kurengera abasivile mu duce dutandukanye. Dufite abapolisi bacunga umutekano w’abakuwe mu byabo n’intambara  muri Centrafurika, kandi izi mpunzi ubwazo hari ubwo ziza zikabatera, bivuze ko polisi yacu ishobora kwibasirwa n’iyo mitwe. Ubwo rero ingabo twohereje zigamije kuburizamo ibyahungabanya amatora cyangwa se umutwe witwaje intwaro wagerageza kugaba ibitero ku ngabo zacu. Izo ngabo zizahangana n’ibyo bibazo bitabangamiye andi mabwiriza yari asanzwe.”

Muri Centrafurika umutwe wihariye w’ingabo z’u Rwanda wahise utangira akazi mu duce tw’ingenzi cyane, hashingiwe ku ngamba za gisirikare.

Ku munsi w’amatora izi ngabo zambaye imyambaro y’ingabo z’u Rwanda zagaragaye zigenzura uduce dutandukanye by’umwihariko site z’itora. Mu duce twinshi wasangaga izi ngabo zihariye zikikije ingabo z’u Rwanda zisanzwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrika (MINUSCA).

Akimara gutora, Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera yashimiye u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo. Mu by’ukuri baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije Abaturage ba Centrafrika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose turabashimira. Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo mu butumwa bwa Loni byafashije kubungabunga umutekano mu gihugu, rwose ndashima.’’

Ibyishimo bisendereye by’ubunani

Mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira tariki ya Mbere Mutarama 2021, ibyishimo byari byose muri Bangui. Bamwe mu baturage bari mu tubari babyina, abandi bavuza vuvuzela.Baranguruye amajwi bati “harakabaho u Rwanda, harakabaho Perezida Kagame.”

Uwitwa Christian Koyamoni ati « “Mfite umutekano usesuye ,reba hariya turinzwe n’ingabo z’u Rwanda ,ni ingabo zifite disipuline, ni ingabo nakuriye ingofero ,ingabo  navuga ingabo zihagarariye Afurika »

Bouleungue Pricilla ati “Abanyarwanda bakozi akazi keza, murahari, murazenguruka hirya no hino, muraturinze, munteye ishema, mbafitiye icyizere.”

Undi muturagi w’i Bangui ati “Ingabo z’u Rwanda ni zo dukesha uyu mutekano utumye twizihiza n’ubunani, twari tugoswe n’inyeshyamba n’abanzi b’igihugu ariko ingabo z’u Rwanda ziduha umutekano, ubu twinywera byeri kugeza mu gitondo.”

Bigeze saa sita z’ijoro humvikanye amasasu menshi. Ngo ni ko bisanzwe bigenda mu minsi mikuru aho barasa mu kirere, ariko abasesengura iby’umutekano bakabibona nk’ikimenyetso cy’uko hari imbunda nyinshi zikiri mu baturage.

Uretse ingabo zihariye, Ingabo z’u Rwanda zisanzwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye MINUSCA zunganiwe n’izindi 300 zaturutse muri Sudani y’Epfo.

To Top